skol
fortebet

Umwana usabiriza ku muhanda yaturitse ararira ubwo yabonaga ibyago uwo yari agiye gusaba afite [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Dec 2020

Sponsored Ad

Umwana muto w’umuhungu wasabirizaga kugira ngo abone ikimutunga,yabonye imodoka ihagaze hafi ye yihuta ayisanga ngo asabe abari bayirimo ariko akiyegera yabonye umugore wari uyirimo afite icupa rimwongerera umwuka bituma aturika ararira.

Sponsored Ad

Amafoto y’uyu mwana yakoze benshi ku mutima ndetse bayakwirakwiza hose nyuma y’aho yari amaze kubona ko uwo yari agiye gusaba amurusha ibibazo.

Uyu mwana wo muri Zambia,yarize ayo kwarika ubwo yari abonye umugore witwa Gladys Kamande,yari agiye gusaba akenera icupa ririmo umwuka wa Oxygene ngo abashe guhumeka mu gihe we nubwo ari umukene yidegembya nta kibazo.

Uyu mwana yarize cyane kubera agahinda yatewe n’uyu mugore bituma abari hafi aho baza kumuhoza.

Benshi bavuze ko iri ari isomo rikomeye ku bantu babona umuntu uri mu modoka cyangwa ahandi hantu bakifuza kumera nkawe kandi mu by’ukuri batazi uko abayeho n’ibibazo afite.



Ibitekerezo

  • Ibi bintu ni ibya kera ntimukatubeshye😏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa