skol
fortebet

Umwana w’imyaka 16 yasifuye umukino w’amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere muri Zambia

Yanditswe: Saturday 27, Mar 2021

Sponsored Ad

Umuhungu usifura muri Zambia yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yasifuraga ari we musifuzi ukuriye abandi.

Sponsored Ad

Raphael Mbotela, w’imyaka 16, yatangiye gusifura imikino kuva afite imyaka 13.

Ariko, ku wa gatatu ni bwo yamenyekanye cyane muri Zambia ubwo yasifuraga umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Zesco United na Forest Rangers.

Mbotela yabwiye BBC ko mbere yashakaga kuzaba umukinnyi, ariko mu myaka itatu ishize yavunitse akagombambari bigabanya gahunda yari afite.

agize ati: "Gukunda kuba umusifuzi kwanjye kwatangiye mu myaka itatu ishize nyuma yuko nsabwe kuba umusifuzi w’amakipe y’abato".

"Umunsi umwe, naregerewe nsabwa kuba umusifuzi w’umukino wa gicuti w’abagabo bakuze, bisa nkaho buri wese yabonye ukuntu mbizi".

"Ibi rwose ndimo kubyishimira, cyane cyane nyuma yuko ntashoboye gukomeza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru kubera imvune yo ku kagombambari".

Avuga ko yishimiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia ubu noneho ashobora kumuhamagara ngo asifure imikino ya gicuti.

Avuga ati: "Numva nishimye ariko iyo nkoze amakosa mu mukino, nitera akanyabugabo. Byose bibaho mu mukino. Buri muntu wese akora amakosa".

Avuga ko umukino yasifuye ku wa gatatu ari wo wa mbere wo ku rwego rwo hejuru asifuye, ndetse yizeye ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia rishobora kumuteza imbere.

Ati: "Nta kibazo na kimwe nari mfite. Iyo ngeze mu kibuga, ntabwo nita ku by’imyaka yanjye cyangwa ku bakinnyi bakomeye. Ni jye uba uyoboye byose!... Ndashaka kuzaba nka Janny Sikazwe [umusifuzi wo muri Zambia] nindangiza kwiga".

Mbotela abana na mama we. Avuga ko ashaka kongera gusubukura amasomo ye kugira ngo nyuma azashobore kwibanda ku kuba umusifuzi.

Ati: "Ubu ababyeyi banjye ntabwo bakibana, nta nubwo nshobora kujya ku ishuri kuko nta bitabo mfite, umwambaro w’ishuri n’ibindi bicyenewe".

Desmond Katongo, ushinzwe gutangaza amakuru yo mu ikipe ya Zesco United, yabwiye BBC ko iyi kipe yari ifitiye icyizere Mbotela nk’umusifuzi w’uwo mukino wo ku wa gatatu.

Yagize ati: "Abashinzwe tekinike bo mu makipe yombi ntabwo bari bafite impungenge ku bushobozi bwe bwo kuyobora umukino kuko amaze kumenyekana cyane mu gusifura imikino nk’iyo".

Yongeyeho ati: "Ni ibintu byiza kubona umuhungu ukiri muto ufite umuhate wo kuba umusifuzi mu gihe benshi mu bo mu kigero cye bo baba bashaka kuba Lionel Messi, Ronaldo cyangwa Enock Mwepu [umukinnyi ukomoka muri Zambia ukina hanze]".

Ati: "Abasifuzi na bo bashobora gutanga urugero rwiza ku bantu benshi nka Mbotela. Byaba ari byiza uyu muhungu abonye amahugurwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya hano. Iyi ishobora kuzaba inkuru nziza ya Zambia".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa