skol
fortebet

Umwana wa Diego Maradona yasabye Lionel Messi ikintu gitangaje cyane

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Umwana wa Diego Maradona yasabye kizigenza Lionel Messi nawe ukomoka muri Argentina guhagarika kwambara nimero 10 mu rwego rwo guha icyubahiro se uherutse gutabaruka mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Mirror avuga ko uyu mwana wa nyakwigendera Diego Maradona yasabye Lionel Messi guhagarika gukomeza kwambara nimero 10 yaba muri FC Barcelona no muri Argentina mu rwego rwo guha icyubahiro se nawe wayikundaga cyane.

Maradona yapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 60 asigira isi yose agahinda cyane ko mu mikino itandukanye yakinwe ku isi bagiye bamwibuka.

Andre Villas-Boas watoje amakipe arimo Chelsea ariko ubu akaba atoza Marseille,yasabye FIFA ko yahagarika nimero 10 mu mupira w’amaguru mu rwego rwo guha icyubahiro iki gihangange.

Nubwo bisa n’ibigoye,uyu mwana wa Maradona yasabye Lionel Messi n’andi makipe atandukanye yakiniye kumva icyifuzo cye bakabika nimero 10.

Diego Armando Maradona Sinagra wabyawe na Maradona ariko ku mugore batashyingiranwe byemewe n’amategeko wo mu mujyi wa Napoli,arifuza ko ibi byakorwa mu rwego rwo guha se icyubahiro akwiriye nk’umunyabigwi.

Yabwiye Mundo Deportivo ati “Ndifuza ko byakorwa n’amakipe yose yakiniye na FC Barcelona irimo.”

Ibi bivuze ko na Lionel Messi yarekura iyi nimero yakoreyeho amateka atazibagirana muri FC Barcelona.

Lionel Messi n’umwe mu bababajwe n’urupfu rwa Diego Maradona aho no ku mukino bakinnye mu cyumweru gishize batsinzemo Osasuna ibitego 4-0 aho yakuyemo umupira w’ikipe akinira asigarana uwa Newell’s Old Boys kizigenza Maradona yakiniye wanditseho nimero 10 mu rwego rwo kumwibuka.

Ubwo Messi yatsindaga igitego kimwe muri 4-0 batsinze Osasuna ku Cyumweru,yishimiye igitego akuramo umupira wa FC Barcelona asigarana uwo yari yambaye munsi w’ikipe ya Newell’s Old Boys wanditseho nimero 10 yambawe na Maradona uherutse gutabaruka azize umutima.

Messi nawe yanyuze mu ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentina ariko yahisemo guha icyubahiro Maradona akuramo umupira wa FC Barcelona yari yambaye awushyira hasi,asigarana uw’iyi kipe yamuzamuye we na Maradona gusa yari yambaye nimero 10 yambawe n’uyu nyakwigendera muri iyi kipe.

Messi watwaye Ballon d’Or 6,yanditse ubutumwa bukora ku mutima ubwo Maradona yapfaga ati “Umunsi ubabaje ku banya Argentina bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.Yagiye ariko ntiyadusize kuko Diego azahoraho.

Ndacyibuka ibihe byiza twagiranye kandi ndashaka kwihanganisha umuryango we n’inshuti.Aruhukire mu mahoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa