skol
fortebet

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza yamugiriye akiri umwana yabonetse

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe muri batatu bahaye Cristiano Ronaldo imigati [burgers] ubwo yari akiri umwana yiga umupira mu ikipe ya Sporting CP muri Portugal.

Sponsored Ad

Uyu mugore ufite umugabo n’abana babiri,yavuze ko ari umwe mu bakoraga kuri resitora [McDonald’s] Ronaldo na bagenzi be bakundaga gukomangaho bakiri abana bato bakamusaba imigati akayibaha.

Mu minsi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yagiranye ikiganiro cyiza cyane n’umunyamakuru Piers Morgan wa ITV amubwira ko akiri umwana w’imyaka 12 we na bagenzi be bahoranaga inzara bakajya gukomanga kuri resitora yari hafi ya stade bakiniragaho,umugore witwa Edna na bagenzi be babiri bakabaha imigati yo kurya.

Ronaldo yavuze ko yashatse aba bagore bose yababuze ariko asaba ko baramutse babonye icyo kiganiro bamumenyesha akabitura ineza bamugiriye.

Nyuma y’iki kiganiro,Paula Leca yabwiye Radio yitwa Renascenca ko ari umwe muri aba bagore batatu Ronaldo yashakaga ndetse ngo yakwishimira guhura na Cristiano Ronaldo baherukana akiri umwana.

Yagize ati “Bakundaga kuza ku muryango wa resitora.Iyo habaga hari Hamburger zasigaye,umuyobozi wacu yaratubwiraga ngo tuzibahe.Umwe muri abo bana yari Cristiano Ronaldo ariko we yagiraga amasoni cyane ndetse yabaga ari inyuma y’abandi.Bakundaga kuza mu ijoro rimwe mu cyumweru.

Ndacyabiseka na nubu.Nabibwiye umwana wanjye arabihakana kuko ntiyiyumvishaga ukuntu nyina yaba yarahaye hamburger umukinnyi ukomeye nka Cristiano Ronaldo.Umugabo wanjye we arabizi kuko yakundaga kuza kuntwara ku kazi akababona.

Biratangaje gusubira mu mateka y’ibintu byabaye kera.Birerekana ubumuntu.Nibura abantu bamenye ko ntabeshyaga.Nantumira ngo dusangira nzabyemera nta kabuza.Ikintu cya mbere nzakora ni ukumushimira ndetse twiyibutse icyo gihe.”

Umugabo wa Paula witwa Jose Costa yabwiye iyi radio ko yabuze nimero ya Edna wahoze ari boss w’iyi resitora ba Cristiano Ronaldo bazaga gusabaho iyi migati.

Abinyujije kuri Facebook,Paula yagize ati “Ubu ndi kwiyibutsa ibintu byabaye mu gihe cyashize.Sinatekerezaga ko ibyiza wakoze ubisanga imbere [karma],gusa ubu ndi kubibona.”

Umwe mu nshuti ze yamusubije ati “Abantu beza baba bakwiriye ibyiza buri gihe.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa