skol
fortebet

Umwe mu bakiniye Arsenal yasabye ko Arteta yirukanwa agasimburwa n’umunyabigwi wayo

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Myugariro wakiniye Arsenal,William Gallas yatangaje ko Arsenal ikwiriye kureba kure ikirukana umutoza wayo Mikel Arteta yarangiza ikamusimbuza umunyabigwi wayikiniye akaba na kapiteni wayo Patrick Vieira.

Sponsored Ad

William Gallas wabaye kapiteni wa Arsenal igitozwa na Arsene Wenger yatangaje ko iyi kipe yakiniye ikwiriye kwirukana Mikel Arteta kuko yananiwe gukemura ibibazo bya Arsenal ikaba itsindwa umusubirizo.

Mikel Arteta yasimbuye Unai Emery mu mwaka ushize ahita ayihesha igikombe cya FA Cup na Community Shield ari uyu mwaka amaze imikino myinshi adatsinda.

William Gallas wakiniye Arsenal imikino irenga 100 mu myaka 4 yayimazemo yavuze ko kwitwara nabi kwa Arsenal bikwiriye gushakirwa ku mutoza Arteta.

Yagize ati “ Ndatekereza ko ikibazo gihari muri iyi minsi ari Mikel Arteta utari ku rwego rwo kuyitoza.

Mbona atari ku rwego rwo gutoza ikipe nkuru.Natunguwe no kumva yahawe akazi.Tuvugishije ukuri,kuba umwungiriza wa Pep Guardiola ntibihagije uba ugomba kugira ahandi utoza mbere yo kuza muri Arsenal.

Ubwo birukanaga Unai Emery nakekaga ko Patrick Vieira ariwe barahita batekerezaho.”

William Gallas yagiriye inama Arsenal yo kwirukana Mikel Arteta yarangiza ikamusimbuza Vieira wirukanwa na Nice akaba nta kazi agira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa