skol
fortebet

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko akumbuye Jose Mourinho

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Umwaka ugiye gushira umutoza Jose Mourinho yirukanwe mu ikipe ya Manchester United ariko umwe mu bakinnyi yayiguriye witwa Victor Lindelof yatangaje ko amukumbuye cyane ndetse yifuza kongera kumubona mu kazi k’ubutoza.

Sponsored Ad

Victor Lindelof waguzwe na Jose Mourinho amukuye muri Benfica,yavuze ko Jose Mourinho yamuzamuye mu mupira w’amaguru ndetse amukumbuye yifuza kongera kumubona atoza.

Yagize ati “ N’umwe mu batoza bakomeye cyane ku isi ndetse yagakwiriye kuba afite akazi muri imwe mu makipe akomeye cyane ku isi.Ndamukumbuye cyane mu mupira w’amaguru.N’umutoza mwiza akaba n’umuntu mwiza muri rusange nifuriza ibyiza.Niwe wampaye amahirwe hano ampa buri kimwe.”

Lindelof yavuze ko yifuza kongera kubona Mourinho mu kazi akareka kwirirwa kuri televiziyo akora ubusesenguzi.


Lindelof yavuze ko yifuza kongera kubona Mourinho mu butoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa