Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yasabye ubuyobozi kugarura Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Friday 03, May 2019
Rutahizamu wa Manchester United,Jese Lingard, yabwiye abanyamakuru ko yifuza ko ikipe ye yakora ibishoboka byose ikagarura rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo kugira ngo aze kuyifasha kongera gutwara ibikombe.
Lingard yabwiye abanyamakuru ko Cristiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi,ariyo mpamvu yakwifuza kumubona agaruka mu ikipe ya Manchester United.
Yagize ati “Nakwishimira ko Manchester United isinyisha Cristiano Ronaldo.Ni umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi ku isi mu myaka isaga 10 ishize.Yahoze muri Manchester United kandi byaba byiza agarutse.Nakuze nkunda kumubona akina kandi byanshimisha kubona dukinana.”
Manchester United imaze igihe kinini ititwara neza mu Bwongereza ndetse uyu mwaka ishobora kubura amahirwe yo kurangiza mu makipe ane ya mbere.
Jesse Lingard arifuza ko Cristiano agaruka muri Manchester United
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *