skol
fortebet

Unai Emery wahoze atoza ikipe ya Arsenal arashinjwa gutendeka abakobwa 2 ababeshya ko abakunda [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Unai Emery wirukanwe mu mpera z’umwaka ushize azira umusaruro mubi,yatahuweho ingeso yo gushurashura aho yavuzweho kumara umwaka urenga atereta abakobwa babiri anababeshya ko abakunda.

Sponsored Ad

Uyu mutoza w’ingaragu ariko watandukanye n’umugore bari bafitanye umwana umwe,yageze muri Arsenal akundana n’umukobwa w’umunya Espagne babanaga nk’umugore n’umugabo mu mujyi wa Paris ariko nyuma amuca inyuma akundana mu ibanga n’uwitwa Sacha Wright w’Umwongerezakazi.

Uyu mukobwa witwa Lucila usanzwe ufite akabari muri Espagne niwe wabanje gukundana na Emery bagera ubwo babana mu nzu gusa akimara guhabwa akazi muri Arsenal,yahise ashaka umukobwa wa kabiri wo kumufasha kuryoshya witwa Sacha.

Umwe mu bantu bahaye amakuru ikinyamakuru The Sun yagize ati “Lucila yatembereye isi yose ari kumwe na Unai.Nubwo batari barashyingiranwe,babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Bamaze imyaka isaga 10 bakundana kandi Lucila yamubereye umwunganizi mwiza nyuma yo gutandukana n’umugore we,Luisa.

Baracyari kumwe gusa Lucila yagize urujijo ubwo yumvaga Sacha avuga ko bakundanye kugeza mu mwaka washize.”

Uyu Lucila yashyize hanze ifoto ari gusoma Unai Emery ku itama muri Gashyantare 2019 arangije yandikaho ati “Umunsi wacu wa Mutagatifu Valentina twawutangiye hakiri kare [kubera impamvu idasanzwe]”

Indi foto uyu mugore yashyize hanze yagaragaje ari gusomana na Unai nk’abari mu rukundo.

Lucila ufite akabari kitwa MarBlanc bar I Majorca muri Espagne,yabanye na Unai Emery mu nzu mu myaka 2 yamaze atoza PSG I Paris.

Mu cyumweru gishize,Sacha w’imyaka 35 yavuze bwa mbere ku mubano we n’umutoza Unai Emery.Yahishuye ko basohokanaga buri nyuma y’umukino bagatega imodoka ibajyana muri Espagne kurya ubuzima.

Sacha yavuze ko Unai atigeze na rimwe amwerekana nk’inshuti ye ndetse ngo yari kubabara cyane iyo hagira ubafata ifoto.

Uyu mukobwa yavuze ko yamwanze[yamuteye indobo] muri Nzeri umwaka ushize nyuma yo kunanirwa gufata umwanzuro w’ahazaza h’urukundo rwabo.

Nyuma yo gutandukana kwabo,Arsenal yarahazahariye cyane kuko yatangiye gutsindwa umusubirizo,imara imikino 7 yikurikiranya byatumye Bwana Unai yirukanwa mu mpera z’Ugushyingo 2019.

Sacha yongeye kwifuza gusubirana na Unai ariko uyu mutoza amubwir ko ariwe wamuteye umwaku bigatuma yirukanwa ku kazi.

Yagize ati “Yambwiye ko ndi umurozi w’umuzungu,wamuzaniye umwaku [amahirwe mabi].Yambwiye ko kuva twatandukana yahise atangira gutsindwa.Yavuze ko yataye umutwe cyane kuva umunsi twatandukanye.

Kuwa 29 Ugushyingo 2019,nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze imikino 7 adatsinda mu marushanwa yose ndetse nta n’icyizere atanga cy’uko ikipe ishobora kuzuka igasubira mu bihe byiza.

Icyemezo cyo kwirukana Unai Emery wari umaze amezi 18 atoza Arsenal cyafashwe bitewe n’umusaruro mubi yari afite watumye ikipe ya Arsenal isubira ahabi yahoze mu mwaka wa 1992 aho nabwo yamaze imikino 7 idatsinda.






Unai Emery arashinjwa gutendeka Sacha [amafoto 3 abanza] na Lucila[ amafoto abiri ya nyuma] mu mwaka ushize

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari Unai Emery wenyine ukunda abagore.Isi yose niko imeze,nyamara imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa