skol
fortebet

Unai Emery yahaye ubutumwa bukomeye Arsenal yamwirukanye bakaba bagiye guhura

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Villarreal,Unai Emery, watoje Arsenal amezi 18 ikamwirukana,yatangaje ko ibyo yakoze muri iyi kipe bitaruta kugeza iyi kipe ari gutoza ku mukino wa nyuma wa Europa League.

Sponsored Ad

Unai Emery yasezereye Dinamo Zagreb byoroshye bituma akatisha itike ya ½ y’irangiza cya Europa League aho agomba guhura na Arsenal yahoze atoza ntabashe kuyigeza mu bihe byiza.

Unai Emery niwe wagiriwe icyizere cyo gusimbura umunyabigwi Arsene Wenger wafashije Arsenal kuba ikipe yiyubashye I Burayi ariko uyu munya Espagne ntiyasigasiye amateka y’iyi kipe nubwo yayigejeje ku mukino wa nyuma wa Europa League ikanyagirwa na Chelsea ibitego 4-1.

Nyuma yo kugera muri ½ cy’irushanwa rya Europa League,Unai yabajijwe ku mukino afitanye na Arsenal agira ari “Gukuraho imbogamizi zo kurenga ½ n’umukoro ukomeye.Igitekerezo cyo kugaruka muri Champions League unyuze muri Europa League ni ingenzi.

Mpabwa akazi hano niyo yari intego nyamukuru.Ahashize hanjye na Arsenal nta gaciro gakomeye hafite.Turashaka gukina mu buryo bwacu,tukubaha uwo duhanganye,tukanirinda ibihuha.

Turashaka gukina tugatsinda ndetse tukinjira mu mukino dufite imbaraga nk’izo tumaze iminsi dufite.Gukina mu buryo bwacu tukabima amahirwe.”

Ku rundi ruhande,Mikel Arteta yabajijwe kuri uyu mukino wa Villarreal agira ati “Uzaba ari umukino ukomeye. Villarreal ni ikipe ikomeye ndetse na Unai Emery niwe mutoza ufite ibigwi bikomeye kurusha abandi muri iri rushanwa kandi arabikwiye.

Tuzi ikipe tugiye guhura nayo ariko mbere na mbere tugomba kwitegura Fulham.Nta gihe gihagije cyo kwitoza dufite ahubwo tugomba kuruhuka hanyuma tukongera tugakina.

Unai Emery yatwaye Europa League inshuro 3 ari kumwe na Sevilla ndetse kuri iyi nshuro afite ikipe nziza cyane izaha akazi gakomeye Arsenal.

Arsenal niyo izabanza gusura Villareal mu mukino ubanza wa ½ cya Europa League Kuwa Kane tariki 29 Mata 2021,mu gihe uwo kwishyura uzabera Emirates kuwa 06 Gicurasi 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa