skol
fortebet

Unai Emery yahishuye byinshi kuri Ozil yise umunebwe n’ukuntu Arsenal yamusuzuguye cyane

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Unai Emery,yavuze byinshi ku buzima bwe bwa nyuma muri iyi kipe yamazemo amezi 18 ndetse anagaruka ku mukinnyi Mesut Ozil yashinje ubunebwe ndetse ngo akwiriye kwisubiraho.

Sponsored Ad

Unai Emery yavuze ku mikorere mibi y’abayobozi ba Arsenal barekuye Aaron Ramsey atabishaka ndetse n’ukuntu ngo bamuguriye Nicolas Pepe kandi yarifuzaga Wilfried Zaha.

Unai Emery yavuze ko hari byinshi byatakaye mu ikipe ya Arsenal mu minsi ye ya nyuma birimo ubwitange bw’abakinnyi rimwe bwabaga buri hejuru ububdi buri hasi.

Uyu mutoza yavuze ko Mesut Ozil atigeze agaragaza ubushake budasanzwe nk’umukinnyi wahembwaga amafaranga menshi mu ikipe ndetse kuri ubu akaba akiyoragura akayabo.

Yavuze ko ikipe yakoze ikosa ryo kurekura Aaron Ramsey n’abandi bayobozi b’urwambariro barekuwe mu mpeshyi imwe.

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko yasabye ubuyobozi bwa Arsenal ko bwagura Zaha ariko ikipe irabyanga igura Nicolas Pepe utaratanga umusaruro mu mwaka we wa mbere.

Avuga ku musaruro mubi yagize mu minsi ye ya nyuma ndetse n’ukuntu abantu bamwibasiye,Unai yagize ati “Nta muntu n’umwe mu ikipe wari uzi uko ashobora kundinda.Barambwiraga ngo Unai turi kumwe nawe ariko mu rwambariro no mu bafana ntibabikore.”

Emery yavuze ko mu mwaka wa mbere yakoze ibitangaza mu mwaka we wa mbere mu ikipe nyuma yo gusimbura Arsene Wenger wari umaze imyaka 22 ari umutoza w’iyi kipe.

Yagize ati “Twagarutse mu bihe byiza ndetse twakinnye neza.Twakinnye umukino wa nyuma wa Europa League kandi mu mwaka wari wabanje ikipe yagarukiye muri ½ .”

Uyu mutoza yavuze ko yishimiye ko abafana baririmbaga ngo “Arsenal yacu yagarutse” gusa ngo ku musozo w’umwaka we wa mbere yatunguwe n’uko abakinnyi bitwaye kuko ngo bagombaga kurangiza shampiyona ku mwanya wa 3 gusa ikipe itakaza amanota 4 mu rugo byatumye ibura itike ya UEFA Champions League ndetse ngo ibi byamweretse ko abakinnyi be nta guhangana,ubuyobozi n’ubunararibonye bari bafite.

Unai Emery yanenze bikomeye ukuntu ikipe yemeye kurekura Ramsey n’abandi bakinnyi bari bayoboye urwambariro yarangiza ikamugurira n’abakinnyi Atari akeneye.

Yagize ati “Nkigera mu ikipe nabonye ko Ramsey azagira akamaro.Yari umuyobozi mu kibuga ndetse no mu rwambariro.Yashakaga kongererwa amasezerano mashya ariko ntibyakunze.Kuri njye nifuzaga ko ahaguma kuko niwe wari kuba kapiteni.
Twemereye Petr Cech, Laurent Koscielny ,Nacho Monreal na Ramsey.Abo n’aba kapiteni 4 bagendeye icyarimwe.Twasigaye ducungira ku bana bato.Nari mfite uko mbona ibintu bitandukanye n’ubuyobozi.

Ageze kuri Nicolas Pepe,Unai Emery yagize ati “Pepe n’umukinnyi mwiza ariko yari akeneye guhabwa igihe.Nkiri hariya nta musaruro yampaye.Nifuzaga kuzana umukinnyi uzi shampiyona y’Ubwongereza kurusha uko nari kuzana ukeneye kubanza kwiga.Nagiranye ibiganiro na Zaha wa Palace.

Niwe mukinnyi nari nkeneye kuko nabonye imikino myinshi yatsinze ku giti cye.Narebye imikino 20 Zaha yitwayemo neza cyane mpita mbwira ubuyobozi nti uyu niwe mukinnyi nkeneye mu ikipe.

Naganiriye na Zaha twembi twenyine.Yambwiye ko yifuza kuza.Ubuyobozi bwambwiye ko Pepe ari muto ndetse afite ahazaza heza.Narababwiye nti “Nibyo,ariko dukeneye gutsinda kandi uyu Zaha afasha gutsinda imikino.Yadufasha byinshi cyane.”

Uyu mutoza yavuze ko atariwe wagize kapiteni Granit Xhaka ahubwo ari bagenzi be bamutoye anemeza ko yari akeneye igihe cyo kumenyera izi nshingano zitamworoheye kubera kubura umufasha.

Ageze kuri Ozil,Unai Emery yagize ati “Akwiriye kwisuzuma akareba ku bushake bwe no kwitanga.Mu kazi kanjye nagerageje gufasha Ozil.Nagerageje gufasha abakinnyi bafite impano kandi bagiye bagera mu bihe byiza turi kumwe.

Nagerageje kumufasha kwinjira neza mu mikinire yanjye ariko umuco we n’urugero rw’ubwitange bwe ntabwo byari bihagije.Yagombaga kuba kapiteni ariko bagenzi be ntibabyifuje.

Ubwitange bwe ntabwo ari ubw’umuntu ukwiriye kuba kapiteni.Sinjye wabihisemo ahubwo n’abakinnyi babihisemo.

Emery yavuze ko mu makipe yose yakoranye nayo Arsenal ariyo itaramwitayeho ari mu bihe bibi aho yavuze ko muri PSG yashyigikiwe cyane n’ubuyobozi bukamusanga mu rwambariro yatsinzwe ariko muri Arsenal ho ngo nta bufasha yabonye.

Kuwa 29 Ugushyingo 2019,nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze imikino 7 adatsinda mu marushanwa yose ndetse nta n’icyizere atanga cy’uko ikipe ishobora kuzuka igasubira mu bihe byiza.

Icyemezo cyo kwirukana Unai Emery wari umaze amezi 18 atoza Arsenal cyafashwe bitewe n’umusaruro mubi yari afite watumye ikipe ya Arsenal isubira ahabi yahoze mu mwaka wa 1992 aho nabwo yamaze imikino 7 idatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa