Kigali

Unai Emery yavuze ku hazaza ha Granit Xhaka uherutse gutuka abafana ba Arsenal akinira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 1209

Umutoza wa Arsenal udakunzwe n’abafana,Unai Emery yabwiye abanyamakuru ko atazi neza niba uwahoze ari kapiteni we Granit Xhaka azongera gukina nyuma yo gutuka abafana be ku mukino wa Crystal Palace.



Birashoboka ko Granit Xhaka yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya Arsenal kuko amakuru aravuga ko uyu Musuwisi ashobora kugurishwa mu kwezi kwa mbere atongeye gukina kubera gutuka ku babyeyi abafana ba Arsenal bamukomereye.

Emery yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira uko yiteguye umukino afitanye na Leicester uyu munsi saa 19h30 aho yemeje ko atazi neza niba umukinnyi we Granit Xhaka ugiye kumara imikino 4 adakina, azongera gusubira mu kibuga.

Yagize ati “Dukeneye umukinnyi nka Granit Xhaka,ariko simbizi niba azongera gukina.Simbizi kuko aramutse yiteguye gukina no kwitangira Arsenal niwe waduha igisubizo.”

Granit Xhaka aherutse kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni gihabwa mugenzi we Pierre Emerick Aubameyang uhagaze neza mu gutsinda ibitego.

Emery yavuze ko atababajwe n’umusaruro ikipe ifite muri uyu mwaka ngo kuko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye birimo icya Koscielny wigometse akava mu ikipe,Ozil na Kolasinac batewe n’abagizi ba nabi bakamara igihe badakina ndetse ngo n’iki kibazo cya Xhaka cyatumye basubira inyuma.

Uyu mutoza utagira ikipe ihoraho y’abakinnyi 11 yavuze ko abafana ba Arsenal bakwiriye gukomeza kwihangana kuko ngo hari ubwo nabo batabashyigikira bigatuma bitwara nabi.



Granit Xhaka ashobora kutazongera gukinira Arsenal

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#TdRwanda: Restrepo yongeye gutwara agace mu irushanwa ry’uyu...

Umunya Colombia,Jhonatan Restrepo yongeye guca mu rihumye abo bahanganye...
27 February 2020 Yasuwe: 1159 0

Frank Lampard arashaka kwirukana abakinnyi 8 kugira ngo akusanye...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard biravugwa ko ashaka kugurisha abakinnyi 8...
27 February 2020 Yasuwe: 2184 0

Reba ibiciro ku muntu ushaka kureba ikipe y’u Rwanda ’AMAVUBI’ icakirana n’iya...

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 ikipe y’igihugu amavubi...
27 February 2020 Yasuwe: 1229 0

Champions League: Real Madrid na Juventus zitwaye nabi cyane bituma benshi...

Amakipe y’ibigugu yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya UEFA...
27 February 2020 Yasuwe: 1110 0

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bazakina na Inter Milan nta bafana bari...

Imikino itanu y’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu...
26 February 2020 Yasuwe: 1295 0

Casa Mbungo yahaye ubutumwa bukomeye abamushinja gukina umupira ubishye...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Casa Mbungo Andre,yatangaje ko abantu...
26 February 2020 Yasuwe: 3676 2