skol
fortebet

Undi mukinnyi ukunzwe muri Arsenal yiyemeje kuyivamo nyuma yo gushwana n’umutoza Arteta

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yitwaye nabi muri uyu mwaka w’imikino ishobora gutakaza abakinnyi bayo b’ingenzi kuko nyuma ya Pierre Emerick Aubameyang na Matteo Guendouzi yasabye kwigendera nyuma yo gushwana na Arteta.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko nyuma y’umukino wa Brighton,umutoza Arteta yirukanye mu ikipe Guendouzi amuziza gushoza intambara kuri Neal Maupay w’iyi kipe bari bahanganye ubwo yamubwiraga ko bahembwa agashahara gake ko akwiye kugabanya umutwe munini.

Arteta yirukanye mu ikipe Guendouzi ndetse ntiyagaragaye mu mukino wo ku muni w’ejo ikipe ya Arsenal yatsinzemo Southampton ibitego 2-0.

Arteta yemeje ko yirukanye Guendouzi mu ikipe kubera ibibazo bafitanye imbere atashyira hanze gusa ngo kuva uyu mutoza yasimbura Unai Emery, ubwumvikane bwari buke hagati yabo bombi.

Imyitwarire ya Guendouzi yababaje benshi ubwo yagaragaraga afashe mu ijosi Neal Maupay mu mukino wa Brighton ndetse uyu mukinnyi yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi ba Arsenal nta kinyabupfura bagira.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko uyu Guendouzi yumvikanye ari guserereza abakinnyi ba Brighton bahembwa urusenda bityo bakwiriye kugabanya amarere.

Ku munsi w’ejo Arteta yabwiye abanyamakuru bamubajije impamvu atakinishije Guendouzi ati “Ni ikibazo cyo kubungabunga ikipe.Ibibazo dufite imbere mu ikipe tubikemura mu ibanga.

Mu minsi yashize nabwo Arteta yirukanye Guendouzi ubwo biteguraga guhura na Newcastle amuziza imyitwarire mibi.

Guendouzi yagaragaje urwego rwo hejuru kuva yagera muri Arsenal mu mwaka w’imikino ushize avuye mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa bituma yigarurira imitima y’abafana.

Amakuru aravuga ko amakipe arimo Real Madrid,PSG n’izindi zo mu Bwongereza zimwifuza cyane ndetse ibinyamakuru byo mu Bwongereza byabyutse byandika ko uyu musore yasabye ikipe kumurekura akigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa