skol
fortebet

Uruganda rukora inzoga rwakoreye agashya abanyezamu Lionel Messi yinjije ibitego bose [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga rwitwa “Budweiser”rwafashije Messi kwishimira agahigo ko kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu ikipe imwe kurusha abandi aho rwoherereje icupa ry’inzoga buri munyezamu wese yinjije igitego.

Sponsored Ad

Lionel Messi ukinira FC Barcelona yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wenyine utsindiye ikipe imwe akinira ibitego 644 ndetse ibi bitego yabitsinze abanyezamu 160 batandukanye.

Uruganda rwa Budweiser rwakoze agashya ku munsi w’ejo rwoherereza icupa ry’inzoga rukora buri munyezamu wese winjijwe igitego na Lionel Messi ruhereye kuri Gianluigi Buffon wanamugoye cyane.

Umunyezamu wa Atletico Madrid witwa Jan Oblak nawe ari mu bahawe iri cupa ry’inzoga.kimwe na Kepa Arrizabalaga wanaryishimiye akifotoza arifashe.
Igitego cya 644,Messi yagitsinze ikipe ya Valladolid mu mukino wa Shampiyona FC Barcelona yayitsinzemo ibitego 3-0.

Iki gitego yagitsinze ku munota wa 65 ku mupira mwiza yahawe n’abatsinsino n’umwana muto witwa Pedri arangije ateresha ikirenge cye cy’ibumoso umupira uruhukira mu rushundura.

Messi wari usangiye agahigo na Pele we watsindiye Santos ibitego 643,yahise amurengaho gusa uyu munya Brazil aracyafite agahigo gakomeye ko gutsinda ibitego 1,283 mu mateka ye nk’umukinnyi.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,Pele wari ufite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe imwe,yandikiye Messi amushimira ko nawe yabigezeho.

Ati “Iyo umutima wawe wuzuye urukundo,biragora guhindura inzira yawe.Kimwe nawe,nzi neza uko bimeze urukundo rwo kwambara umwenda umwe buri munsi.Kimwe nawe nzi neza ko nta gisa no kugira aho wita mu rugo.

Ndagushimiye kubw’agahigo wakoze Lionel,ariko ikiruta byose ngushimiye ku byo wakoze byose muri FC Barcelona. Inkuru nk’iyawe yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire izabaho gake mu mupira w’amaguru.Ndagufana cyane Leo Messi.”





Abanyezamu Messi yatsinze ibitego bose bahawe inzoga na Budweiser

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa