skol
fortebet

Urukuta rukomeye rwatumye Gareth Bale aterekeza mu ikipe ya Manchester United rwamaze kumenyekana

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Gareth Bale uherutse kwerekeza muri Tottenham Hotspurs ngo yifuzaga kwerekeza mu ikipe ya Manchester United ariko umuyobozi w’iyi kipe Ed Woodward yamubwiye ko bifuza Jadon Sancho ndetse ngo aramutse atabonetse aribwo bamusinyisha.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wifuzaga kuva muri Real Madrid agahunga umutoza Zidane wamwimye umwanya,yabwiwe na United ko ari ku mwanya wa kabiri mubo bakeneye bityo agomba gutegereza ko babura Sancho hanyuma bakamusinyisha.

Uyu mukinnyi akimara kumva ko Tottenham imushaka,yahisemo kuyerekezamo areka gutegereza iri sezerano rya Manchester United igitegereje ko Jadon Sancho ayisinyira.

ESPN itangaza ko Gareth Bale yifuzaga kwerekeza muri United nk’imwe mu makipe akomeye yamufasha kuba yatwara ibikombe ariko ngo umutoza wayo n’umuyobozi wayo Ed Woodward bamubwiye ko yategereza ko Borussia Dortmund yakwanga kubagurisha Sancho bakamusinyisha.

Mu minsi ishize nibwo Bale yerekanwe ku mugaragaro na Tottenham nk’intizanyo ya Real Madrid aho azamara umwaka umwe ayikinira.

Bale yabwiye abafana b’iyi kipe yavuyemo muri 2013 ko yifuza kuyihesha ibikombe ndetse yahoze yifuza kuyigarukamo.

United yaguze Donny van de Beek muri iri soko ryo kugura abakinnyi ariko irashaka kwiyubaka igura Sancho mbere y’uko rifungwa.

Abahoze ari abakinnyi ba United barimo Gary Neville banenze ubuyobozi bw’ikipe kuba butari kugura abakinnyi benshi kandi bakeneye ba myugariro batandukanye ndetse na rutahizamu.

Amakuru avuga ko Dortmund yifuza miliyoni 108 z’amapawundi kuri Sancho ariko United ntabwo ishaka kuyatanga.

Hari amakuru avuga ko United yifuza abakinnyi barimo Ousmane Dembele, Edinson Cavani, Ismaila Sarr, Luka Jovic, Dayot Upemecano, Alex Telles na Ngolo Kante, aho ndetse ngo mu ijoro ryo kuwa Mbere bizaba ari ibicika muri United cyane ko aribwo isoko rizafungwa.

Amakuru avuga ko Gareth Bale yatangiye imyitozo ariko atazaba mu bakinnyi bazakina na United muri iyi weekend muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa