skol
fortebet

Urwego rw’umuvunyi rwateguje amakipe ko niruyumvamo ruswa ruzayinjiramo kuyirwanya

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’Umuvunyi rwabwiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko narwo rwumva amagambo avuga ko muri shampiyona habamo ruswa ariko ngo rwiteguye kubyinjiramo igihe ruzabona ibimenyetso bigaragara.

Sponsored Ad

Nk’uko byemejwe na Gashumba Jeanne Pauline uyobora ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa,impamvu nyamukuru ituma urwego rw’umuvunyi rutegura amarushanwa y’umupira w’amaguru atangirwamo ubutumwa bwo kuyikumira ari uko ruzi neza ko mu mupira ibamo.

Yagize ati “No mu bijyanye n’umupira, mu makipe, mu micungire yayo no mu mikorere, ruswa iravugwa turayumva nk’Abanyarwanda bose. Mu kubyumva ntabwo twacecetse nk’Urwego rw’Umuvunyi, nabo tubazana muri rwa rugamba rwo kurwanya ruswa. Niho ujya kubona tuzanye irushanwa cyangwa tukanyuza ubutumwa mu mupira w’amaguru kuko bivugwamo kugira ngo abakinnyi n’aba bayobozi b’amakipe babikurikire bumve ingaruka ruswa ishobora kubagiraho."

Gashumba avuga ko mu rwego rwo gusuzuma koko niba ruswa iba mu mupira w’amaguru hari amasuzuma bagenda bakora mu makipe atandukanye mu Rwanda ku buryo aho bazasanga yarabayeho, hazakorwa iperereza ryimbitse.

Ati "Mu makipe naho tujyamo, iyo dusanze harimo ibyuho bya ruswa dutanga inama, ariko na none iyo dusanze hari ibyaha byakozwemo biri mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, dukora iperereza ryimbitse. Twasuye amakipe atandukanye, twatangiriye kuri AS Kigali y’abakobwa n’abahungu, twagiye muri Sunrise FC, twagiye muri Mukura, tuzajya no mu yandi atandukanye. Abo twabakoreye raporo ndetse aho bishobora kugaragara ko habayemo ruswa dushobora kubyinjiramo.’’

Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rutegura amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru agamije kurwanya ruswa, ariko uyu mwaka ubutumwa buzanyuzwa mu mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru saa 18:00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa