skol
fortebet

Usain Bolt arashinjwa gushaka guca inyuma umugore we ubwo yari amutwitiye

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Umunya Jamaica witwa Usain Bolt wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku isi mu kwirukanka metero 100 na 200 arashinjwa n’umunyamideli w’Umwongereza kumusaba amafoto yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Umunyamideli w’Umwongereza witwa Shari Halliday yavuze ko amaze igihe kinini yandikirana na Usain Bolt ndetse byageze naho amusaba kumwoherereza amafoto ye yambaye ubusa.

Uyu munyamideli yavuze ko uyu munya Jamaica yamusabye aya mafoto y’urukozasoni habura umunsi umwe ngo umukunzi we abyare.

Shari Halliday w’imyaka 22,yabwiye The Sun ko uyu mugabo w’icyamamare yamubwiye ko ateye neza ndetse amwita ‘Babe” nyuma y’umwaka umwe bahuriye mu kabyiniro.

Nyuma y’igihe kinini bagirana ibiganiro,ngo uyu Bolt ntiyigeze amubwira ku mukunzi we bamaze imyaka 6 bakundana witwa Kasi Bennett,ndetse aherutse no kumubyarira umwana.

Bolt yagiye ashyira hanze ari kumwe n’umugore we atwite ndetse mu minsi ishize nibwo bibarutse umwana wabo w’umukobwa.

Uyu munyamideli yavuze ko Bolt bavuganye mu gihe cya Guma mu rugo hanyuma aza kumusaba amafoto ye yambaye ubusa.

Uyu mukobwa ngo yaje kumwoherereza amafoto 2 yambaye utwenda tw’imbere hanyuma Bolt ahita amwandikira ati “Uri mwiza ndakurahiye.Ndabikunze.”

Mu cyumweru gishize nibwo Bolt n’umufasha we bakiriye umwana wabo ariko ngo ijoro ryabanjirije iryo uyu mugore w’ iki cyamamare yabyariyemo,yari yasabye uyu munyamideli amafoto ye yambaye ubusa.

Bolt watwaye imidali ya zahabu muri metero 100 na 200 inshuro 3 zikurikiranya mu marushanwa Olympic 3 atandukanye yasezeye kuri uyu mukino muri 2017

Bolt yatwaye imidali mu mikino Olimpike ya 2008, 2012 na 2016 muri metero 200 na 100 hanyuma muri shampiyona y’isi atwara imidali ya zahabu inshuro 11.




Bolt yasabye umunyamideli amafoto ye yambaye ubusa mu ijoro ribanziriza iryo umugore we yabyayemo

Ibitekerezo

  • Itiku, nonese ko atabikoze ikibazo kirihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa