skol
fortebet

Usain Bolt yateje impaka kubera ibyo yavuze kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri bamenyekanye cyane muri iyi myaka 20 ishize kubera ubuhanga yari afite mu kwirukanka metero 100 na 200,Usain Bolt yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko Cristiano Ronaldo yiruka cyane kumurusha.

Sponsored Ad

Usain Bolt watwaye imidali ya zahabu mu kwiruka 100m na 200m mu mikino Olempike ya 2008,2012 na 2016 yatumye benshi bmwita umubeshyi kubera ukuntu yemeje ko Cristiano Ronaldo ubu ashobora kumusiga.

Benshi ntibiyumvisha ukuntu Cristiano Ronaldo yasiga uyu mugabo wakoze agahigo mu kwiruka metero 100 mu masegonda 9.58 muri Berlin World Championships ndetse akiruka metero 200 mu masegonda 19.19.

Usain Bolt yabwiye Marca ati “Cristiano azatsinda mu by’ukuri.Aracyari mu kazi kandi arakora cyane buri gihe.N’umukinnyi utangaje.Ari hejuru mu mukino we.Arakora cyane kandi ahora ashishikaye.Ndatekereza ko ubu yihuta cyane kundusha.

Bolt washatse gukina umupira w’amaguru ntibimukundire,asanzwe ari umufana ukomeye wa Manchester United.

Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo atakinnye umupira ariko ngo iyo aguma I Burayi yari kubigeraho.Ati “Ndatekereza ko iyo nguma I Burayi nari kuba umukinnyi kandi bikaba byiza.

Nagiye muri Australia mpunze itangazamakuru n’abantu.Numvaga ko bigeye kumfasha gukora nta gitutu ariko ntabwo byagenze neza.”

Uyu mukinnyi yagerageje kwitoreza mu ikipe yo muri Australiaya Central Coast Mariners muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa