skol
Kigali
startimes

Usengimana Danny yahishuye ibanga abona ryafasha APR FC kugera mu matsinda ya Champions League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 2001

Rutahizamu wa APR FC,Usengimana Danny,yatangaje ko ibanga nyamukuru ryatuma we na bagenzi be bagera mu matsinda ya CAF Champions League nkuko babyifuza ari uko bakuba kenshi imbaraga bakoresheje mu mwaka w’imikino ushize kandi bagakomeza kwitwara neza hanze y’ikibuga.


Uyu rutahizamu uri mu batsinze ibitego byinshi mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize utarasojwe kubera Coronavirus,yatangaje ko uyu mwaka bafite ikipe nziza,bityo bakwiriye kongera imbaraga cyane bakagera kure muri Champions League.

Usengimana yabwiye APR FC TV ati: ”Duhora tuganira yaba njyewe na bagenzi banjye ndetse n’abatoza, ikintu kituri mu mutwe twese ni Champions league kandi ko tugomba kugera mu matsinda niyo ntego twese dufite kandi nkurikije ukuntu twumvikana ndetse dushyira hamwe ndahamya neza ko tuzabigeraho.

Ikipe turi kumwe ni abakinnyi turi mu kigero kimwe, ubwira mugenzi wawe akakumva nk’uko wakabwiye murumuna wawe cyangwa uwo mungana, bitandukanye n’uko waba uri kumwe n’umukinnyi mukuru ugatinya kugira icyo wamubwira, Iyi kipe turi kumwe ishyira hamwe muri byose haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nidukomeza uyu mwuka ni kimwe mu bizadufasha.

Nanone biradusaba kuzakora cyane tugakuba inshuro nyinshi uko twakoze umwaka utaha kandi turabyiteguye, niyo mpamvu abayobozi bacu beza bakoze impinduka nziza, haba mu kuzana abatoza bazobereye mu mwuga w’ubutoza ndetse n’abakinnyi bazadufasha kwitwara neza kurusha uko twakoze umwaka utaha.”

APR FC iracyakomeje kwiyubaka aho bivugwa ko iri hafi kumvikana na rutahizamu Tuyisenge Jacques ndetse n’umunyarwanda ukina muri KCCA witwa Kato.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Djabel yahishuye ibintu 2 bizafasha APR FC gusezerera Gor Mahia

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukina afasha ba rutahizamu gutsinda ibitego...
29 November 2020 Yasuwe: 974 0

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye...

Umuhanzi ukomeye muri Afurika Nasibu Abdoul Juma benshi uzwi nka Diamond...
29 November 2020 Yasuwe: 1538 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yasajije abakunzi be kubera ibyo yakoreye...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yongeye gusaza abakunzi be...
29 November 2020 Yasuwe: 2613 0

Abakinnyi ba Bournemouth barakariye shebuja kubera ibyo yakoreye umugore...

Abakinnyi b’ikipe ya Bournemouth yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza...
29 November 2020 Yasuwe: 1921 0

Zinedine Zidane yahaye abanyamakuru igisubizo gitangaje nyuma yo gutsindwa...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,utari kwitwara neza muri uyu mwaka...
29 November 2020 Yasuwe: 1669 0

APR FC yatanze icyizere cyo gusezerera Gor Mahia muri CAF Champions...

Ikipe ya APR FC yatsinze Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya...
28 November 2020 Yasuwe: 1952 0