skol
fortebet

Amb.Joe Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo agiye kwinjira mu muziki

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na siporo anaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Amb. Joe Habineza yatangaje ko yatangiye gufata amajwi y’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Habineza usigaye ukora mu kigo cy’ubwishingizi Radiant, yasohoye amafoto ari muri studio, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakeka ko ari gutebya.

Ayo mafoto Habineza yayaherekesheje amagambo agira ati “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”

AMb.Habineza yatumye benshi bacika ururondogoro kuko bakekaga ko ari urwenya ari gutera nyamara uyu mugabo ukunda gusabana n’abantu yemereye IGIHE ko iyi nkuru ari impamo.

Ati "Nibyo ndi gukora indirimbo yitwa One Song One Nation, ivuga ko Abanyarwanda twese turi umwe, turi kumwe, ihuje ubutumwa na gahunda ya #Turikumwe dufite muri Radiant Yacu Ltd.

Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”

Amb. Habineza yemeje ko iyi ndirimbo azayisohora nakomeza kubona ko abantu bayishaka cyane.

Ati” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”

Amb.Joseph Habineza azwi kandi nka rwiyemezamirimo cyane ko mu minsi ishize yakoze amakaroni yitwa ‘Pasta Joe’. Kuri ubu ni Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi Radiant Yacu Ltd.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa