skol
fortebet

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye muri Turkia yanize umwana we arapfa kubera ko atigeze amukunda

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wo mu kiciro cya mbere muri Turkia witwa Cevher Toktas w’imyaka 33 yiyemereye ko yanize umwana we w’umuhungu kubera ko ngo kuva yavuka atigeze amukunda.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wakinnye umwaka umwe muri shampiyona ya Turkia,yanize umwana we w’umuhungu w’imyaka 5 akoresheje umusego kubera ko ngo atigeze amukunda.

Uyu mukinnyi yajyanye umuhungu we Kassim kwa muganga kuwa 23 Mata 2020 ari gukorora ndetse afite umuriro mwinshi bahita bashyirwa mu kato kubera ko uyu mwana yagaragazaga ibimenyetso bya Coronavirus.

Kuri uwo munsi nibwo uyu mugabo Toktas yahamagaye abaganga nimugoroba ababwira ko umwana we ari guhumeka nabi.Uyu mwana yajyanwe mu cyumba cy’indembe ariko nyuma aza gupfa.

Uyu mwana yahise ashyingurwa bivugwa ko ahitanwe na Covid-19 gusa uyu mugabo witwa Toktas yaje kwemera ko ariwe wamunigishije umusego.

Hashize iminsi 11 umwana apfuye,uyu mugabo Toktas yijyanye ku biro bikuru bya Polisi ahitwa Carsi abwira aba bapolisi ko ariwe wiyiciye umwana we mu bitaro kubera ko ngo atamukundaga.

Toktas yandikiye aba bapolisi urwandiko rugira ruti “Nanigishije umwana wanjye umusego ubwo yari agaramye.Namushyizeho umusego mu maso iminota 15 ntawukuraho.Umwana wanjye yarahangayitse cyane muri icyo gihe.Amaze guhagarika gusamba, namukuyeho umusego.Nahise nsakuza mpamagara abaganga mu rwego rwo kugira ngo batankeka.

Sinigeze nkunda umwana wanjye kuva yavuka.Sinzi impamvu ntamukunze.Impamvu imwe rukumbi yatumye mwica uwo munsi nuko ntamukundaga.Nta kibazo cyo mu mutwe mfite.”

Mbere y’uko Toktas yica umwana we yashyize ubutumwa kuri Facebook bugira buti “Ntukizere isi.”

Toktas yakinnye mu makipe menshi yo muri Turkia nka myugariro, ariko mu kiciro cya mbere yakinnyemo umwaka umwe wa 2008-09 mu ikipe ya Hacettepe SK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa