skol
fortebet

Uwahoze ari umukunzi wa Unai Emery yavuze ukuntu yataye umutwe kubera urukundo bikamuviramo kwirukanwa muri Arsenal

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal Unai Emery wirukanwe mu mwaka ushize kubera umusaruro mubi yari afite,yashinje uwari umukunzi we kugira uruhare runini mu gutuma akazi ke gapfa bikamuviramo kumwirukana.

Sponsored Ad

Uyu mukunzi wa Unai Emery yavuze ko nyuma y’aho batandukanye yataye umutwe akamwita “umurozi w’umuzungu”anamushinja ko ariwe watumye yirukanwa muri Arsenal yari amazemo amezi 18 gusa.

Sacha Wright w’imyaka 35 yavuze ko umukunzi we Unai Emery bamaranye imyaka 2 bakundana,baje gutandukana nabi uyu munya Espagne amushinja kumwirukanisha ku kazi.

Uyu mugore yavuze ko Unai Emery yakoreshaga Google translate kugira ngo amwandikire ubutumwa bwo kumutereta kubera ko nta cyongereza yari azi ndetse ngo yari yarabaswe no kureba imikino kuko yararaga ijoro ryose areba umupira.

Uyu mukobwa yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutandukana na Unai Emery kubera ko atari afite gahunda yo gushinga urugo.

Wright yagize ati “Nyuma yaje kumbwira ko ari njyewe watumye yirukanwa ku kazi.Yambwiye ko ndi umurozi w’umuzungu wamuzaniye imyaku.Yaravuze ati “Kuva umunsi twatandukanye ikipe yatangiye gutsindwa.Yambwiye ko yataye umutwe kugeza ubwo atashoboraga gushyira ibintu ku murongo.”

Unai Emery ufite umwana umwe yahuye n’uyu mukobwa muri 2018 ubwo yari amaze guhabwa akazi ko gusimbura Arsene Wenger.

Aba bombi bahise batangira kujya basohokanira muri resitora yitwa Gaucho bagasangira Champagne yitwa Laurent Perrier bakageza saa saba z’ijoro.

Aba bombi ngo urukundo rwabo rwaragurumanye cyane kuko uyu mutoza yarangizaga umukino ahita ajya guhura n’uyu mukobwa bagasohokana bakajya kwinezeza.

Uyu mukobwa ngo yageze ubwo asaba umutoza Unai Emery ko yamuhuza n’inshuti ze n’abavandimwe be kugira ngo bamenyane ndetse babe bapanga kurushinga,undi arabyanga bituma afata umwanzuro wo gutandukana nawe.

Yagize ati “Nizeye cyane Unai bigera ubwo nizera ko umunsi umwe tuzabana tukanabyarana abana umunsi umwe.Natekereje ko ari umuntu mwiza ndetse ukunda umuryango ariko nyuma naje kuvumbura ko Atari yiteguye kubaka urugo.

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’aho Unai yirukanwe,urukundo rwabo rwabyutse gake rurongera rurazima ariyo mpamvu yarahiye kutazongera kubonana nawe na rimwe.

Kuwa 29 Ugushyingo 2019,nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwafashe umwanzuro wari utegerejwe na benshi mu bakunzi bayo wo kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze imikino 7 adatsinda mu marushanwa yose ndetse nta n’icyizere atanga cy’uko ikipe ishobora kuzuka igasubira mu bihe byiza.

Unai Emery yari amaze amezi 18 muri Arsenal aho atabashije kuyisubiza mu makipe 4 ya mbere akina UEFA Champions League gusa yayigejeje ku mukino wa nyuma wa Europa League ishize ubwo yatsindwaga na Chelsea FC ibitego 4-1.

Arsenal yahise ikomeza gutozwa n’umutoza wungirije Freddie Ljungberg by’agateganyo nyuma iza guha akazi Mikel Arteta.

Unai Emery wageze muri Arsenal avuye muri PSG muri 2018, muri Premier League yakinnye imikino 51, atsinda 25, anganya 13 atsindwa 13.




Wright wahoze ari umukunzi wa Unai Emery yavuze ko yamushinje kumwirukanisha muri Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa