skol
fortebet

Uwayezu Jean Fidele niwe watorewe kuyobora Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

Abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports batoye ku bwiganze bw’amajwi ko uwitwa Jean Fidele Uwayezu ababera Perezida usimbura Munyakazi Sadate waherukaga kweguzwa agasimbuzwa Murenzi Abdallah by’agateganyo.

Sponsored Ad

Yatorewe mu nteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 kuri Lemigo Hotel.

Uwayezu Jean Fidele n’umugabo w’imyaka 54 ukomoka i Nyanza. Afite Masters muri Business and administration , akagira na licence mu mategeko.Yigeze kuba umusirikare, mu gihe cyashize.

Abazi uyu mugabo bavuga ko akunda gusenga cyane, akaba n’umuyoboke wa Kiliziya Gatolika ukomeye.

Ku mwanya wa perezida wa Rayon Sports habonetse abantu 2 ari bo Bizimana Slyvestre wavutse muri 1985. Afite A0 mu bukungu. Arikorera ku giti cye. We ntiyabashije kugera mu nteko rusange kubera ko asanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa 7 na Uwayezu Jean Fidele.

Amategeko yemejwe muri iyi nteko:

Fan clubs zasinye kuri aya mategeko nizo zigize inteko rusange hiyongereyeho izindi zizemezwa nyuma.

Inteko rusange yahaye uburenganzira Komite nyobozi gutumira abandi bantu mu nteko rusange ariko bakaza nk’abashyitsi ntibagire icyemezo bafata.

Fan club nshya igomba kuvuka izajya iba igizwe n’abantu 30 nibura. Izisanzwe zashinzwe zitabafite zahawe amezi 3 yo kuba babujuje.

Umusanzu shingiro wa buri munyamuryango muri Fan club ni 2000 FRW ku kwezi. Ayo mafaranga niyo make

Basobanuye ko kandi bizajya bitangwa mu buryo butandukanye.

Nta fan club yemerewe kugira ubuzima gatozi

Igihe umunyamuryango amaze amezi 3 adatanga umusanzu , atakaza ubunyamuryango

Hemejwe ko hazashakwa umukozi uhoraho uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Fan club (coordinator).

Hemejwe ko mu gihe komite nyobozi yose yeguye, umunyamabanga mukuru ariwe utegura amatora mu gihe kingana n’ukwezi.

Mu matora hatowe ibyiciro bitatu: Komite nyobozi, Komite ngenzuzi na Komite nkemurampaka.

Amatora yayobowe na Murenzi Abdallah. Hari abakandida babiri batabonetse, batumye abandi bantu gusa ibyasabwaga bari babyujuje.

Abiyamamaje babwiwe ko bo batemerewe gutora kuko batari mu nteko rusange.

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Slyvestre bari bahatanye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Kayisire Jacques. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe .

Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine.

Yagize amajwi 47 , imfabusa ziba 2 Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier nawe wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa