skol
fortebet

Valencia nayo yasuzuguye FC Barcelona iyitwara igikombe cya Copa del Rey

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe bibi cyane,yongeye gutenguha bikomeye abakunzi bayo itsindwa ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey aho yatwawe igikombe na Valencia yari imaze imyaka myinshi idakoza imitwe ku gikombe.

Sponsored Ad

Nubwo FC Barcelona yaburaga abakinnyi barimo Luis Suarez na Ousmane Dembele,yakinnye nabi cyane mu gice cya mbere,biyiviramo gutsindwa ibitego 2 byayibujije igikombe.

Ku rundi ruhande,Valencia yahushije ibitego byinshi muri uyu mukino aho ku munota wa 5 gusa,rutahizamu Rodrigo Moreno yahawe umupira na Clement Lenglet,asigarana n’umunyezamu wenyine aramucenga,ateye mu izamu umupira ugarurwa na Gerrard Pique ku murongo.

FC Barcelona yashakaga kuyobora umukino yatakazaga imipora myinshi bidasanzwe byayiviriyemo gutsindwa igitego ku munota wa 21 gitsinzwe na Kevin Gameiro ku mupira mwiza yahawe na Jose Gaya.

Ku munota wa 33,Valencia yakoze counter attack yakozwe n’umusore Marc Soler wirukanse asiga myugariro Jordi Alba yinjira mu rubuga rw’amahina,aha umupira mwiza Rodrigo Moreno ashyiramo igitego cya kabiri.

FC Barcelona yahererekanyaga umupira cyane ku kigero cya 75 ariko imbaraga zo guhangana ndetse n’inyota yo gushaka ibitego byari hasi nkuko byagenze kuri Liverpool igatsindwa 4-0.igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Valverde wa FC Barcelona yatangiye akora impinduka 2 yinjiza mu kibuga Malcom,Vidal asimbura Arthur Melo mu rwego rwo gushaka ibitego.

Ku munota wa 56 Messi yahererekanyije umupira na Malcom yinjira mu rubuga rw’amahina ateye umupira ukubita igiti cy’izamu,ugarukira Vidal awutera hanze.

FC Barcelona yakomeje kurushya cyane Valencia yakinaga yirwanaho,birangira ibonye igitego ku munota wa 73 gitsinzwe na Lionel Messi ku mupira wari uvuye muri koloneri,Lenglet awutera umutwe ugana mu izamu,umunyezamu Domenech awukuramo awugarura mu kibuga usanga Messi aho yari ahagaze wenyine awusongamo.

FC Barcelona yahise ibona imbaraga irasatira cyane,igera mu rubuga kenshi ariko abakinnyi ba Valencia barimo Coquerin,Paulista na Garay bayibera ibamba.

Iminota 90 yarangiye bashyiraho 5 y’inyongera yatangaje benshi,kuko FC Barcelona yari yakaniye ishaka kwishyura ngo itsindire mu minota 30 y’inyongera,yarekuye ntiyugarira bituma rutahizamu Goncalo Guedes ahabwa umupira wenyine,aragenda asigarana n’umunyezamu Cillessen atera hanze.

Ku munota wa 04 w’inyongera umunyezamu Cillessen yazamutse gutsinda,Barcelona itera koloneri,umunyezamu Domenech afata umupira awuha Guedes asigarana n’izamu rya FC Barcelona ryambaye ubusa atera umupira hanze.

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League,abakinnyi ba FC Barcelona barahungabanye ndetse nijoro benshi barimo Bousquets,Rakitic na Jordi Alba ntibakinnye neza.

FC Barcelona yashakaga gutwara igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 5 yikurikiranya ndetse yifuzaga kucyongera kuri La Liga yatwaye mu gihe Valencia yo yatwaye igikombe cya 8 cya Copa del Rey mu mateka yayo aho yagiherukaga 2008.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa