skol
fortebet

Van Persie yahishuye impamvu ikomeye yatumye ava muri Arsenal akerekeza muri Manchester United mu buryo bubabaje

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Robin van Persie wakiniye Arsenal na Manchester United yavuze ko atifuzaga kwerekeza I Old Trafford ahubwo Arsenal ariyo yanze kumuha amasezerano ahitamo kuyivamo.

Sponsored Ad

Uyu muholandi uherutse gusezera mu mupira w’amaguru,yavuze ko yavuye muri Arsenal mu mwaka wa 2012 akerekeza muri Manchester United kubera ko iyi kipe yamwimye amasezerano mashya kandi yari kapiteni wayo.

Yagize ati “Ibi mubigereranye no gushyingiranwa.Njye na Arsenal twari tumaze imyaka 8 dushyingiranywe ariko nyuma yayo umugore wanjye yatangiye kundambirwa.Nabyiyumvisemo.Naganiriye kenshi na Arsene Wenger na Ivan Gazidis ngo banyongerere amasezerano ariko barabyanze niyo mpamvu nagombaga gushaka ahandi nkina.”

Mbere y’uko Van Persie ava mu ikipe ya Arsenal yari yatsinze ibitego 44 mu mikino 57 yayikiniye yo n’ikipe y’Ubuholandi.Uyu mugabo yerekeje muri Manchester United mu muri Kanama 2012 aguzwe akayabo ka miliyoni 24 z’amapawundi.

Van Persie uri gukorera TV ya BT Sport nk’umusesenguzi yavuze ko umutoza wa Arsenal Unai Emery nta buryo bw’imikinire agira ariyo mpamvu iyi kipe idakina neza.

Yagize ati “Arahindura cyane.Ahindura uburyo bw’imikinire buri munsi ntiwamenya imikinire ye ndetse nta philosophy y’umupira agira.”

Abafana benshi ba Arsenal bishimiye aya magambo ya Van Persie kuko batangiye kwanga uyu mutoza cyane kubera imikinire ye yok u rwego rwo hasi.



Van Persie yavuze ko yavuye muri Arsenal muri 2012 kubera ko yanze kumwongerera amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa