skol
fortebet

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports yahawe akazi gakomeye mu nama y’abaminisitiri

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo na Kayisire Jacques wagizwe “Business Analyst” muri Minisiteri ya Siporo.

Sponsored Ad

Kayisire Jacques wabaye umukinnyi muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaherukaga gutorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango Rayon Sports muri Komite Nyobozi nshya yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020.

Yari asanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ndetse ni Umuyobozi wa Dream Football Academy yashinze, iyi ikaba yarazamukiyemo abakinnyi batandukanye nka Mugisha Glbert, Ishimwe Kevin n’abandi.

Muri iyi nama y’abaminisitiri kandi,hemejwe ko “Imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi bihagaritswe. Icyakora amakipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzamahanga yo yemerewe gukomeza kuyitabira.”

Ibi bivuze ko ikipe y’Igihugu izitabira amarushanwa arimo na CHAN mu kwezi kwa mbere,ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iri muri CECAFA y’abatarengeje iyo myaka na AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ariyo yemerewe gukomeza imyitozo n’amarushanwa y’u mupira w’amaguru.

CHAN 2021 Amavubi agomba kwitabira izabera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi, Amavubi U-17, iri mu irushanwa riri kubera i Rubavu ryahuje amakipe atandatu yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) , rigamije gushaka amakipe 2 azabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu Werurwe 2021.

Shampiyona yahagaritswe mu gihe hari hamaze gukinwa iminsi itatu yayo, ariko imikino yari imaze gusubikwa ni umunani irimo ine yasubitswe kubera COVID-19, yagombaga gukinwa n’amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ndetse n’indi ine yari gukinwa n’amakipe ya APR FC na AS Kigali yari mu marushanwa Nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa