skol
fortebet

Wa mukobwa ushinja Neymar Jr kumufata ku ngufu yababajwe n’uko atamwishe yiyemeza kumena ibanga rikomeye rizamushyira mu bibazo

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa umereye nabi Neymar Jr yavuze ko yicuza kuba atarishe uyu rutahizamu wa PSG afite uburyo bwiza ngo ariko agiye gushyira hanze amashusho y’ukuntu yamufashe ku ngufu kugira ngo afungwe.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo twababwiye ko Neymar Jr yashyize hanze ubutumwa na video uyu mukobwa yamwoherereje kuri WhatsApp ubwo baganiraga ndetse ngo baryamanye bisanzwe nk’abantu bakundana ariko uyu mukobwa ngo yari umutego yari yatezwe kugira ngo umuntu atazi amutware amafaranga.

Uyu mukobwa yaraye atangaje ko agiye gushyira hanze video izarimbura ubuzima bwa Neymar Jr ndetse ngo yicuza kuba atarishe uyu mukinnyi ubwo yari afite uburyo bwiza bwo kubikora.

Inkiko zo muri Brazil zamaze gutesha agaciro ikirego cy’uyu mukobwa kubera ko ubuhamya atanga buvuguruzanya ndetse ngo babonye ari ibinyoma.

Ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryitwa The Fernandes e Abreu ryavuze ko uyu mukiriya wabo yababwiye ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Neymar Jr babyumvikanyeho ariko nyuma uyu mukinnyi yatangiye kumuhohotera ariko ubu buhamya yahaye iri shyirahamwe butandukanye n’ubwo yahaye polisi yo mu mujyi wa Rio de Janeiro kuko ngo bo yababwiye ko Neymar Jr yamufashe ku ngufu muri hotel yo mu mujyi wa Paris.

Nyuma yo kumva ko uyu mukobwa ari kubeshya,ikirego cy’uyu mukobwa cyahise giteshwa agaciro n’urukiko.

Uyu mukobwa yahise agira umujinya niyo mpamvu nimugoroba yatangaje ko agiye gushyira hanze amashusho Neymar Jr ari kumufata ku ngufu ndetse ngo yakabaye yaramwishe ubwo yamufataga ku ngufu yasinze.

Neymar Jr ari gukorwaho iperereza kubera icyaha gikomeye yakoze cyo gushyira hanze amashusho y’uyu mukobwa yamwoherereje yambaye ubusa agashaka no kugaragaza izina rye mu rwego rwo kwihorera.

Se wa Neymar Jr witabye urukiko mu mwanya we,yavuze ko umuhungu we yababajwe n’ikirego cy’uyu mukobwa umushinja kumufata ku ngufu ariyo mpamvu nawe yahise ashaka kugaragaza ukuri vuba na bwangu.

Yagize ati “Yashinjwe gufata ku ngufu kandi ntabyo yakoze.Nta mahitamo yari afite.yahisemo gukora icyaha cyo kuri Internet kurusha gushinjwa gufata umuntu ku ngufu.Ni byiza ko yagarageje ukuri uko ibintu byagenze.”

Ku byerekeye guhura n’uyu mukobwa ku nshuro ya kabiri,Neymar Sr yagize ati “Uyu mukobwa yaje I Paris ashaka ko bahura cyane.Umuhungu wanjye yinjiye mu cyumba cye ahamara iminota 10.

Ubwo yari muri iki cyumba yabonye telefoni iri gufata amajwi ahita ashwana n’uyu mukobwa.Uyu mukobwa yararakaye atangira guteza akavuyo,Neymar yahise yicara ku buriri amusaba kureka gutera akavuyo.Yatumye atuza arangije amushakira itike imusubiza muri Brazil.

Neymar yashyize hanze ubutumwa uyu mukobwa amusaba ko yifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kumuta mu mutego abone uko yamukuraho amafaranga.

Ibitekerezo

  • Ariko iyi si y’abagore iragana he koko? Mwabonye aho umuntu atega indege akava Brazil akajya Paris ngo agiye gufatwa ku ngufu ndetse agateganya no gufata amashusho " ari gufatwa" ???? Izi shitani z’indaya zizakora ku bantu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa