skol
Kigali
startimes

Wa musore ukiri muto ukundana na nyina wa Neymar Jr yaterewe icyuma muri Mexico [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 7799

Umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 24 ukundana na nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves,w’imyaka 52 yashyize hanze amashusho ari kuvirirana nyuma yo guterwa icyuma yasohokanye n’uyu mugore mur Mexico.


Tiago wamenyekanye kubera uru rukundo rwe na madamu Nadine Goncalves umurusha imyaka 28,yavuze ko yatewe icyuma mu ijosi ubwo yari yasohokanye n’uyu mukunzi we ahitwa Cancun muri Mexico bagiye kota akazuba.

Aba bombi bagaragaye bari muri Hoteli y’inyenyeri 5 mu cyumweru gishize nyuma y’aho Nadine Goncalves ahaye aka gasore amahirwe ya kabiri yo gukundana nako cyane ko bari batandukanye nyuma yo kukavumbura ko kigeze kuba umutinganyi.

Uyu musore w’imyaka 24 yashyize kuri Instagram amashusho ari kuvirirana mu ijosi no mu gituza muri weekend, ndetse avuga uko byagenze ngo aterwe icyuma.

Ntabwo bizwi neza niba Ramos yaragiye kuregera polisi kuri uyu wa mbere cyangwa niba yarahise ajya mu bitaro.

Ramos arushwa imyaka 4 na Neymar Jr ariko atereta nyina umurusha imyaka 28.

Kuri ibi byo guterwa icyuma,Ramos yagize ati “Nari mfuye nzize ikintu ntakoze.Nageze muri restaurant bambaza isaha y’inyama.Ntabwo nzi uko byagenze.Nta kintu na kimwe nakoze ariko ntabwo bemeye ko mpaguma.

Ibi ntabwo birarangira gutya.Mfite nimero z’umuntu wanteye icyuma,ngiye gusubira muri Mexico.”

Ramos yavuze ko ubwo yaterwaga icyuma atari kumwe n’umukunzi we Nadine Goncalves kuko ngo nyuma yo kugerana Cancun yahise yisubirira muri Brazil amusiga wenyine.

Aba bombi bafotowe bari kumwe ubwo bari mu ndege yavaga Sao Paulo yerekeza Panama.

Nadine yaherukaga gufatwa ifoto ari mu mazi yambaye Bikini aho bikekwa ko yafatiwe Cancun muri Mexico.Uyu mubyeyi w’abana 2 ntabwo yemeje cyangwa ngo ahakane ko yari kumwe na Ramos muri Mexico.

Muri Mata 2020,nibwo Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto Ramos aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho ifoto bari kumwe,n’utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar washimishijwe n’uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar na mushiki we Rafaela,batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.





Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Theoneste

    Urukundo ruragwira, gusa rurasekeje pe!!!

    1 month ago

Inzindi nkuru

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yakoze benshi ku mutima...
18 January 2021 Yasuwe: 3974 0

"Ikirego twaracyakiriye" RIB yavuze ku bujura bw’imyambaro y’Amavubi yibwe mu...

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na...
18 January 2021 Yasuwe: 4448 0

Sugira Ernest yakuwe mu ikipe ikina na Uganda muri CHAN 2020

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ntabwo arakina umukino...
18 January 2021 Yasuwe: 4634 0

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Gareth Bale wamutengushye

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,usa n’uwatakarije icyizere umukinnyi we...
18 January 2021 Yasuwe: 3961 0

Ikipe ya Cameroon irashinjwa amarozi kubera agacurama kapfuye kasanzwe mu...

Umutoza wa Zimbabwe, Zdravko Logarusic,yashinje ikipe y’igihugu cya Cameroon...
18 January 2021 Yasuwe: 3418 0

Lionel Messi yakoze igikorwa kigayitse bituma FC Barcelona itakaza igikombe...

Ku nshuro ya mbere mu myaka y’amateka amaze mu ikipe ya FC Barcelona,Lionel...
18 January 2021 Yasuwe: 4612 0