skol
fortebet

Wayne Rooney yavuze itandukaniro rya Messi na Cristiano Ronaldo n’umuhanga cyane hagati yabo

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Wayne Rooney wabaye icyamamare mu Bwongereza by’umwihariko mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko Lionel Messi ariwe mwiza kurusha abandi bose ku isi kurusha Cristiano Ronaldo bakinannye igihe kinini.

Sponsored Ad

Nubwo bakinannye igihe kinini mu ikipe ya Manchester United,Wayne Rooney yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza ndetse atazuyaza imbere y’izamu ariko Messi amurenze cyane ko ngo na mbere yo kugutsinda abanza no kugutoteza.

Yagize ati “Cristiano ntabwo yari arajwe ishinga no gutsinda ibitego ubwo twatangiraga gukinana ariko buri wese yarabibonaga ko yifuza kuba umukinnyi wa mbere ku isi.

Yaritoje cyane atangira gutanga umusaruro.Cristiano yahindutse kabuhariwe mu gutsinda ibitego ndetse kuri ubu we na Messi nibo bakinnyi beza babiri umupira w’amaguru wagize.

Ariko nirengagije ubucuti mfitanye na Cristiano nahitamo Messi.Ronaldo ni kabuhariwe imbere y’izamu,n’umwicanyi ariko Messi we abanza kugutoteza mbere yo kukwica.Kuri Messi uhita wiyumvamo ko ari kugerageza kwishimisha.Bombi bahinduye umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwo gutsinda ibitego,sintekereza ko hari uzagera ku rwego rwabo.”

Mu minsi ishize,Beckham nawe yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza ariko atagera ku rwego rwa Messi.

Uyu mwongereza washinze ikipe yitwa Inter Miami muri USA, yavuze ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza ariko atari ku rwego rwa Lionel Messi wihariye mu mupira w’amaguru.

Yagiz ati “ Messi arihariye mu bakinnyi b’abahanga mu mupira w’amaguru.Ntibishoboka ko haboneka umukinnyi nkawe.We na Cristiano Ronaldo utari ku rwego rwe nibo bakinnyi beza ku isi ubu.”

Uyu muherwe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Argentine cyitwa Telam.

Lionel Messi w’imyaka 32 niwe ukunze kugarukwaho na benshi mu babaye abakinnyi n’abakina umupira w’amaguru ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha Cristiano Ronaldo aho abarimo Figo,Di Maria,Kaka n’abandi bemeje ko Messi arusha Cristiano.

Kugeza ubu Messi abitse imipira ya Ballon d’Or 6 kuri 5 ya Cristiano Ronaldo bamaze imyaka isaga 10 bahatana mu mupira w’amaguru.



Rooney yavuze Messi arusha ubuhanga Cristiano Ronaldo bakinannye igihe kinini

Ibitekerezo

  • Ikibabaje nuko ejo bombi bazasaza bakibagirana.Nibe tutasazaga cyangwa ngo dupfe.UMUTI ni uwuhe?Nk’abakristu,tuge twemera ibyo Yezu yasize atubwiye.Yerekanye ko nta kintu cyamunanira,ubwo yazuraga abantu bapfuye,agakiza abarwayi n’abaremaye,akagenda hejuru y’amazi,agaharika Ibiza,etc...Yadusezeranyije yuko ku munsi wa nyuma azazura abantu bapfuye barumviraga Imana kandi batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana.Abo azazura kuli uwo munsi,azabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikosa nyamukuru abantu nyamwinshi bakora,ni ukwibera mu gushaka ibyisi gusa,ntibashake Imana bakiriho.Bakemera abababeshya ko iyo bapfuye baba bitabye Imana.Mu gihe bible yerekana ko upfuye atarashatse Imana mbere,biba birangiye atazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa