skol
fortebet

Wesley Sneijder yatangaje ikintu gitangaje cyatumye atagera ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Kizigenza w’Umuholandi witwa Wesley Sneijder yavuze ko yari afite ubuhanga bwo kugera ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo na Messi mu mikinire ariko agacupa k’umusemburo katamwereye kuba kizigenza.

Sponsored Ad

Wesley Sneijder yavuze ko yakagombye kuba yarabaye nka Messi na Ronaldo mu mupira w’amaguru ariko ngo yagize ikibazo cyo “kutabyiyumvamo”kuko ngo atigeze yifuza kureka inzoga.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yasezeye ku mupira mu mwaka ushize nyuma yo gutwara ibikombe byinshi no guhamagarwa inshuro 134 mu Buholandi.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuga ko umupira wa Wesley Sneijder warangiye nyuma ya 2010 ubwo yatwaraga ibikombe 3 muri Inter Milan birimo na UEFA Champions League anageza Ubuholandi ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Ubuhanga bwa Wesley Sneijder muri Serie A bwahise burangira, yerekeza muri Galatasaray, Nice na Al-Gharafa.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Di Marzio ati “Nakagombye kuba narabaye nka Messi na Ronaldo,ariko mbyoroheje sinigeze mbyiyumvamo.Nariye ubuzima,buri gihe nanywaga ikirahuri cy’umuvinyo ku meza nyuma y’amafunguro. Messi na Ronaldo baratandukanye,batanze ibitambo byinshi.Njye ariko ni byiza,imikinire yanjye yari myiza.”

Mu mwaka wa 2010,Sneijder yabaye uwa 4 ku rutonde rw’abahataniraga Ballon d’Or,inyuma ya Xavi, Andres Iniesta na Lionel Messi wayegukanye.

Sneijder yavuze ko aticuza ku byo atabashije kugeraho kuko ngo mu mupira w’amaguru yagiriyemo ibihe byiza byamushimishije we n’umuryango we.

Uyu mugabo wakoze amateka muri Inter Milan,yazamukiye muri Ajax muri 2002,yerekeza muri Real Madrid muri 2007 nyuma aza kwerekeza muri Inter Milan muri 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa