skol
fortebet

Wilfried Zaha yavuze ku byavuzwe ko yabuze umwanya muri Manchester United kubera gusambana n’umukobwa w’umutoza we

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Umunya Cote d’Ivoire ukina asatira mu ikipe ya Crystal Palace, Wilfried Zaha yavuze ko mu ikipe ya Manchester United yahuriyemo n’imbogamizi nyinshi ubwo yayerekezagamo akiri muto anahakana ibyavuzwe ko yimwe umwanya n’umutoza David Moyes kubera ko yasambanyaga umukobwa we.

Sponsored Ad

Zaha waguzwe na United ari umukinnyi ukiri muto utanga icyizere,mu mwaka wa 2013-2014 yabuze umwanya wo gukina mu ikipe ya mbere nyuma y’aho iyi kipe yari igiye gutozwa na David Moyes.

Uku kubura umwanya kwa Zaha kwakuruye ibihuha ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuze ko byatewe n’uko akimara kugera muri Manchester United yatangiye gukururana n’umutoza wayo David Moyes ndetse banaryamana.

Mu kiganiro Zaha yagiranye na Rio Ferdinand bakinannye muri Manchester United,yavuze ko yahisemo kuvuga ku bihuha kuko ntacyo n’ikipe ye [United] yamufashije ariko ntibyakirwa neza n’ubuyobozi.

Yagize ati “Nta muntu wo mu ikipe wigeze agira icyo ambwira,ntabwo nari nzi icyo gukora.Ndabyibuka nigeze gusubiza kuri Twitter nti “Ibihuha by’ubugoryi”ubwo byari bimaze kundenga ariko ushinzwe itangazamakuru mu ikipe yahise ambwira ati “Ntabwo wakabaye wakoze biriya,ntabwo wakabaye wakoze ibi.

Byatumye numva ntitaweho.Nari ndi njyenyine,mpangayitse kubera ko abantu bambwiraga ko naryamanye n’umukobwa w’umutoza wanjye ariyo mpamvu ndakina.

Ikintu gisekeje nuko byamaze igihe kinini nibaza nti “ese umutoza ntabwo yaza ngo tubiganireho.Niko niyumvaga ariko numvaga ari umugabo mubi.Muri iyi minsi ndacyumva abantu bakibyemera nk’ukuri kandi sinigeze mpura n’uwo mukobwa we.”

Zaha wagowe no kubona umwanya muri United,yaje gutizwa muri Cardiff muri Mutarama 2014 hanyuma mu mwaka w’imikino wakurikiyeho asubira mu ikipe yazamukiyemo ya Crystal Palace.

Zaha akigaruka muri Palace yabaye umukinnyi w’igitangaza byatumye amakipe atandukanye atangira kumwifuza by’umwihariko Arsenal yamwifuje mu mpeshyi yashyize gusa ikagorwa n’igiciro cye,ikamusimbuza Nicolas Pepe.

Zaha w’imyaka 27 yavuze ko yagowe cyane n’ubuzima bwo mu mujyi wa Manchester cyane ko yari akiri muto cyane ku myaka 19,yarasize umuryango we I London hanyuma agakubitana na biriya bihuha.

Zaha wari witwaye neza mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino we wa mbere na United,yavuze ko umuntu umwe yakwirakwije ibi bihuha kuri Twitter ati “Abantu batangiye kubihwihwisa,mbona byaciye ibintu kuri Twitter,abantu batangiye bibaza uko umuntu yakwitwara neza mu myiteguro yarangiza agashyirwa hanze y’ikibuga bidasobanutse,bemeza ko ndyamana n’umukobwa w’umutoza.”




Zaha yavuze ko atigeze ahura n’umukobwa wa Moyes witwa Lauren

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa