skol
fortebet

Umukinnyi Willian n’umuryango we wose babatirijwe muri Yorodani yo mu gihugu cya Israel [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Willian Borges da Silva ukina asatira mu ikipe ya Chelsea FC yagiye gufatira ibiruhuko mu gihugu cya Israeli aho yaboneye umwanya wo kubatirizwa muri Yorodani bivugwa ko ariyo Yesu yabatirijwemo mu gihugu cy’isezerano.

Sponsored Ad

Willian utarahamagawe mu ikipe ya Brazil,yahisemo kujya gukorera ibiruhuko muri Israel ajyana n’umuryango we wose babatirizwa muri Yorodani izwi cyane ku isi.

Ku rubuga rwe rwa Instagram,Willian yashyizeho amafoto ari kumwe n’umuryango we bose bambaye imyenda year,bari mu mazi ya Yorodani arangije yandikaho ati “Ni ibyishimo byinshi kuba nongeye gushimangirira batisimu yanjye ahantu mfata nk’ah’ingenzi cyane,mu mugezi wa Yrodani.”

Umukinnyi Willian ari mu baherutse gufasha ikipe ya Chelsea gutsinda Arsenal ku mukino wa nyuma wa Europa League ibitego 4-1.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa