skol
fortebet

Willian yatangaje ikintu gitangaje yabwiwe na Arteta bigatuma yerekeza muri Arsenal igitaraganya

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya w’ikipe ya Arsenal,Willian yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye yerekeza igitaraganya mu ikipe ya Arsenal ari uko umutoza Mikel Arteta yamubwiye ko ashaka gutwara UEFA champions League mu myaka 3 iri imbere.

Sponsored Ad

Willian wasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Arsenal yavuze ko Arteta yamubwiye ko yifuza kugarura Arsenal muri UEFA Champions League hanyuma mu myaka 3 akayitwara bafatanyije.

Arsenal imaze imyaka 3 yikuriiranya iterekeza muri Champions League ndetse n’umwaka utaha ntayo izakina kuko yatwaye FA Cup ibona itike yo kwerekeza muri Europa League.

Willian yabwiye itangazamakuru ko Arteta yamubwiye ko afite gahunda ikomeye yo kwegukana iki gikombe ndetse yamusanga bagafatanya cyane ko bombi nta n’umwe uragitwara.

Yagize ati “Imwe mu mpamvu zatumye nifuje gusinya imyaka 3 muri Arsenal n’uko nifuza kuba umwe mu bagize umupangu aho kuba umukinnyi uza akagenda.Umutoza yambwiye impamvu ankeneye mu myaka 3.

Icya mbere arashaka kugaruka muri Champions League ndetse akanayitwara mbere y’uko ngenda.Ibyo nibyo nashakaga kumva.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuze ko amagambo ya Willian ari ibinyoma kuko yavuye muri Chelsea izakina Champions League ndetse inafite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana iki gikombe mbere ya Arsenal urebye uko amakipe yombi ahagaze ubu.

Willian w’imyaka 32, yaherukaga gutandukana na Chelsea nyuma y’uko impande zombi zinaniranwe ku ngingo yo kongera amasezerano yari arangiye.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko Willian ari umukinnyi mwiza bizeye ko azagaragaza ikinyuranyo.

Ati “Nizera ko ari umukinnyi mu by’ukuri ushobora kudukorera ikinyuranyo. Twagaragaje ubushake mu gukomeza ubusatirizi bwacu duhereye hagati ndetse no mu mpande.”

Willian yakinnye imikino 399 muri Chelsea nyuma yo kuyisinyira avuye muri Anzhi Makhachkala yo mu Busuwisi, aho yaguzwe miliyoni 30£ mu 2013.

Mu myaka irindwi yayikiniye, yayifashije kwegukana ibikombe bitanu bikomeye birimo Premier League inshuro ebyiri na Europa League ndetse yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa Chelsea inshuro ebyiri.

Arteta yakomeje avuga ko Willian ari “umukinnyi mwiza ushobora gukina imyanya itatu cyangwa ine. Afite ubunararibonye bwa buri kimwe mu mupira w’amaguru kandi na we yifuzaga kuza hano kugira ngo hagire icyo afasha ikipe.”

Arsenal yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa munani mu gihe Chelsea yabaye iya kane ndetse ikabona amahirwe yo gukina UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa