skol
fortebet

Xavi yatangaje undi mukinnyi bakinannye ashyira ku rwego rumwe na Lionel Messi

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Kabuhariwe Xavi Hernandez wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona yavuze ko nubwo Messi ariwe mukinnyi w’ibihe byose mubo bakinannye ariko ngo na mugenzi we bakinannye Ronaldinho nawe ngo amuyingayinga ku buhanga.

Sponsored Ad

Xavi wasezeye ku mupira ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Al-Sadd, muri Qatar,yabwiye ikinyamakuru Globo Esporte ko Ronaldinho ari mu bakinnyi b’ibihe byose we na Ronaldo,Cristiano Ronaldo, Messi.

Yagize ati “Ronaldinho ari mu itsinda ry’abakinnyi b’ibitangaza babayeho,gusa yabuze akantu kamwe ko guhozaho mu mikinire ye.Yabuze guhozaho ngo buri gihe abe ari mu bihe byiza.Kuri njye Messi niwe uri hejuru ya Ronaldinho kubera gusa uburyo yagumye mu bihe byiza mu myaka myinshi ishize.

Messi niwe mukinnyi mwiza mu mateka ariko Ronaldinho nawe ari mu itsinda ry’abeza.Ari mu itsinda rimwe na Ronaldo, Cristiano Ronaldo, Messi.

Muri FC Barcelona, Ronaldinho yabaye umukinnyi mwiza wa FIFA muri 2004 na 2005 atwara UEFA Champions League na La Liga 2.

Ku rundi ruhande,Messi amaze gutwara ibikombe bya Ballon d’Ors na FIFA World Player of the Year awards inshuro 6.Yatwaye La Liga 10 na Champions Leagues 4.Mbere ya Coronavirus yari amaze gutsinda ibitego 24 mu mikino 31 yakiniye FC Barcelona.

Ronaldinho ku rundi ruhande, Ronaldinho na murumuna we, Roberto Assis, bafungiwe muri Paraguay kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka bazira gufatanwa pasiporo z’impimbano zo muri icyo gihugu.

Umwe mu bayobozi ba Polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Paraguay ko aba bombi bashyizwe muri gereza imwe n’izindi mfungwa, bahabwa isabune, umusego n’inzitarumubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa