skol
fortebet

Yannick Mukunzi yavuze ku byo kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Yannick Mukunzi ukina muri Sweden yagize icyo atangaza ku makuru amaze iminsi avugwa ko agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira.

Sponsored Ad

Yannick Mukunzi ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.

Mukunzi yavuze ku ubuzima mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa, ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Kuri COVID19, no kuba yaradutse ari kure y’umuryango we, n’uko byari byifashe muri Sweden..

“Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi ko ku isi yose cyahitanye abantubenshi.”

“Ubuzima bwo muri Sweden gahunda ntabwo byari ukuguma mu rugo bitandukanye no mi bindi bihugu, ibikorwa byose byarakomeje, imirimo yose yarakomeje, navuga ko ari yo mbogamizi twazagira kuko ahandi hose gahunda byari ukguma mu rugo, nibafungura imipaka kujya mu bindi bihugu bashobora kuzagora abantu.”

“Imyitozo twarayikoraga iminsi yose nk’ibisanzwe, cyereka tuvuye mu myitozo ibanziriza shampiyona twakoreye muri Espagne, twahavuye bahita badushyira mu kato”

Mu minsi ishize humvikanye amakuru avuga ko Yannick Mukunzi yaba agiye kugaruka muri Rayon Sports, kuri we ngo yabyumvise nk’abandi, ariko avuga ko hakiri kare cyane kuko kugeza ubu mu ikipe ye ameze neza.

“Hashize iminsi havugwa ko naba ndi hafi kugaruka muri Rayon Sports, nanjye nabyumvise gutyo, ariko icyo nakubwira haracyari kare cyane, kuko ndifuza kuba nagera ku rundi rwego, ndifuza gutera imbere, ikipe ya Rayon Sports hari byinshi nayikozemo, hari amateka twanditse na bagenzi banjye twakinanaga, ni ikipe yakwifuza kuba nayigarukamo, ariko navuga ko kuri ubu hakiri kare kuko nifuza kuba nagera kure hashoboka.”

“Icyatuma ngaruka ubu biramutse bibaye, kuko umuntu arapanga Imana nayo igapanga ibyayo, biramutse bibaye byaba ari uko ntakiri kwitwara neza hano, kandi shampiyona yacu iratangira uyu munsi, mu ikipe ibanzamo ndimo, navuga ko mpagaze neza nta kibazo”

“Kugaruka muri Rayon Sports cyangwa indi kipe mu Rwanda navuga ko hakiri kare, ndacyafite byinshi byo gukora kugira ngo mbe nagera kure harenze aho ndi, nkaba nakabya inzozi mfite.”

Ibibazo bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports nawe arabyumva, ariko arahumuriza abafana….

“Ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, ni ikipe nahoze nkinira kandi ni ikipe nziza, icyo navuga ni uguhumuriza abakunzi ba Rayon Sports, ibibazo bihoraho si no muri Rayon Sports gusa, n’amakipe yose ku isi bijya bibaho, ibibazo birahari ariko bizageraho bishire.

“Abayobozi bahari ni abayobozi beza, ni abayobozi bifuza ko Rayon Sports yaguma gutera imbere, kuko R ni ikipe navuga ko ari mu makipe azwi muri Afurika kandi akomeye, ndacyeka ko bizarangira kandi ni byo mbifuriza, Imana izabibafashamo.”

Kugeza ubu Yannick Mukunzi wagiye muri Sandvikens IF, aratangira umwaka we wa kabiri w’imikino muri Sweden kuri iki cyumweru, aho ikipe iza kuba yakira Karlslunds IF HFK ku i Saa kumi zuzuye zo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa