skol
fortebet

Yaya Toure yirukanwe mu mukino yiteguraga gukina kubera gushaka kugura indaya

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Yaya Toure wamenyekanye muri Manchester City no muri FC Barcelona yirukanwe mu mukino wa gicuti wa UNICEF wo gufasha abana batishoboye kubera gushaka kugurira indaya abakinnyi bari mu ikipe ye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi utarasezera mu mupira w’amaguru ariko udafite ikipe,yirukanwe muri uyu mukino wa gicuti wategurwaga ubwo yabwiraga bagenzi be bagombaga kuzakinana mu ikipe imwe ko ashaka kubagurira indaya.

Yaya Toure w’imyaka 37 ufite umugore n’abana,yabwiye bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya WhatsApp ko azabazanira muri hoteli y’inyenyeri 5 bagombaga gucumbikamo I Cheshire abakobwa 19 bo kubanezeza.

Uyu mugabo yahise anasangiza aba bagenzi be amashusho y’umukobwa wambaye ubusa ari koga.

Ibi bintu byababaje cyane abakinnyi bagombaga kuzafatanya muri uyu mukino wa gicuti barimo abakobwa n’ibyamamare bitandukanye.

Ibi byamamare byahise bisaba abategura Soccer Aid na ITV ko birukana Yaya Toure kubera iyi myitwarire yababaje.

Toure ufitanye abana 3 n’umugore we Gina, yasabye imbabazi ndetse asiba ubu butumwa gusa ntibyamuhiriye kuko yirukanwe muri uyu mukino uzaba ku cyumweru.

Umwe mu bahaye ikinyamakuru The Sun amakuru yagize ati"Buri wese muri Soccer Aid yababaje n’ubutumwa bwa Yaya Toure.Hari group ya WhatsApp yari ihuriyemo abakinnyi be kandi buri wese yayitangagamo ibitekerezo.

Yaya Toure yabasangije amashusho y’umugore ari koga yambaye ubusa.Yitwaye nabi cyane kandi ntabwo byari bikwiriye.

Yahise avuga ko arazana abakobwa 19 bateye nk’uwo warimo koga baze kuri hoteli bashimishe abaraba bakinnye umukino.

Ababonye ubwo butumwa bose barakaye cyane.Uyu n’umukino wo gushaka inkunga yo gufasha abana ariko birarababaje kuba umukinnyi ufatwa nk’umunyamwuga atanga ubutumwa nka buriya."

Yaya Toure yoherereje ubu butumwa mu ijoro ryo kuwa Kane w’iki cyumweru muri group y’ikipe y’isi yarimo abakinnyi nka Patrice Evra n’abagore bakina nka Julie Fleeting, Lianne Sanderson na Chelcee Grimes.Iyi group yarimo n’abakinnyi bazahangana y’ikipe igizwe n’abongereza.

Uhagarariye Soccer Aid yatangaje ko Yaya Toure yahise yirukanwa muri iki gikorwa kubera amashusho y’urukozasoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa