skol
fortebet

Yishe ababyeyi be bombi na mushiki we abahoye kumuhatiriza kujya ku ishuri

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 17 witwa Vadim Gorbunov ukomoka mu Burusiya yishe ababyeyi be bombi na mushiki we akoresheje icyuma abahoye ko bamuhatirizaga kujya ku ishuri kandi atabishaka.

Sponsored Ad

Umurambo wa se w’umuhungu waanzwe mu rugo watemaguwe mu gihe nyina na mushiki we nawe basanzwe bapfuye bari mu rugo.

Abashinzwe umutekano bavuze ko bataye muri yombi uyu musore kubera ko ariwe bakekaho kwica aba bantu 3 kubera ko ngo “atashakaga kujya ku ishuri.”

Uyu musore yahise ahunga akimara gutema se mu maso arangije amwambika imyenda ye nkuko polisi yabyemeje.

Ibi byabanje kujijisha abashinzwe iperereza kuko baketse ko ari uyu muhungu wapfuye bitewe n’iyi myenda ye gusa baje kureba umurambo basanga n’uyu mugabo w’imyaka 40.

Uyu mwana w’umuhungu yafatiwe mu birometero birenga 1000 uvuye iwabo bituma abashinzwe iperereza bamukeka kurushaho.

Uyu mwana wishe ababyeyi be na mushiki we,yemereye polisi ko yabikoze nyuma yo gushwana na nyina cyane bapfa ko yamuhatiriza kujya ku ishuri.

Amakuru avuga ko uyu musore wari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yari umuhanga mu ishuri ariko ngo yari umuswa mu mibare byatumye ahindura amashuri.

Amakuru avuga ko uyu muhungu yabanje kwica nyina akoresheje ishoka hanyuma ategereza ko na se ataha.Mushiki we niwe yishe nyuma.

Abaturanyi bavuze ko uyu muryango wari ubanye neza ndetse uyu musore ngo yakundaga cyane mushiki we.akanamwitaho cyane.

Uyu musore yabwiye Polisi ati ‘Ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba,nishe mama.Nyuma saa kumi n’imwe n’igice cyangwa saa kumi n’ebyiri nica papa kubera ko nari nahungabanye.Saa kumi n’ebyiri na saa moya nibwo nishe mushiki wanjye w’imyaka 12.”

Mwarimu w’uyu musore yavuze ko atumva ukuntu yishe aba babyeyi be kuko nta mbaraga yagiraga ndetse n’igihagararo.Ngo yari umwana w’amagara make wakundaga umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa