skol
fortebet

Youri Djorkaeff watwaye igikombe cy’isi 1998 ari kumwe n’Ubufaransa yageze mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Youri Raffi Djorkaeff wamenyekanye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi mu mwaka wa 1998 yaraye ageze i Kigali muri gahunda ya #VISITRWANDA.

Sponsored Ad

Youri Djorkaeff wakiniye amakipe arimo PSG,AS Monaco na Inter Milan, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye mu Rwanda.

Uruzinduko rwe mu Rwanda ruri muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda [Visit Rwanda].

Youri Djorkaeff n’itsinda ry’abagera kuri barindwi bari bamuherekeje, basohotse mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa mbiri n’iminota 21.

Akigera I Kigali Youri yagize ati “Ni igihugu cyiza gifite abaturage beza. Ni inshuro yanjye ya kabiri hano kuko nahageze bwa mbere mu Ukwakira mbonana na Perezida wanyu. Ubu nishimye ko nzabona umwanya wo gutembera hose nkabonana n’Abanyarwanda kandi ndizera ko bazakunda Paris Saint-Germain.”

Djorkaeff w’imyaka 51 ufite inkomoko muri Armenia,yakiniye Ubufaransa imikino 82 abutsindira ibitego 28 birimo na kimwe yatsinze mu gikombe cy’isi 1998.

Djorkaeff wambaraga nimero 6 mu ikipe y’igihugu, yatwaye igikombe cy’isi 1998,Euro 2000 na FIFA Confederations Cup 2001 ari kumwe n’Ubufaransa.

Kuri iki Cyumweru,Djorkaeff arahura n’abakiri bato bakina umupira w’amaguru saa yine kuri stade Amahoro.




Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa