Zamalek yashoye akayabo kenshi kugira ngo yibikeho rutahizamu Kagere Meddie
Yanditswe: Saturday 25, May 2019
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yatangaje benshi kubera akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda yashoye mu ikipe ya Simba SC kugira ngo yibikeho rutahizamu w’Umunyarwanda Kagere Meddie.
Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania witwa Shaffih Kajuna Dauda wa Clouds FM,Ikipe ya Zamalek yamaze kubwira Simba SC ko ishaka rutahizamu Meddie Kagere ku bihumbi 450 000 by’amadolari ya US.
Kuba Zamalek ishaka rutahizamu wa Kagere si igitangaza kuko yigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize akayitsindira ibitego birenga 30 akanayihesha igikombe cya shampiyona.
Zamalek irifuza guha Kagere Meddie umushahara w’ibihumbi 18 000 by’amadolari ku kwezi ibintu bitaraba ku mukinnyi w’umunyarwanda uwo ariwe wese.
Kagere Meddie yemeye kurya aka kayabo yaba akurikiye Tuyisenge Jacques nawe bivugwa ko agiye kwerekeza muri petro Atletico y’I Luanda muri Angola ku bihumbi 350 by’amadolari.
Uhagarariye Kagere Meddie,Gakumba Patrick yagiye muri Tanzania kuvugana na Simba SC kugira ngo irekure uyu musore yerekeze muri Zamalek cyangwa se imwongerere amasezerano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *