skol
Kigali
startimes

Zari na Diamond Platnumz bafatanyije gufana ikipe ya Simba SC [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2020 Yasuwe: 4714

Nubwo batandukanye nabi,Zari n’uwari umugabo we Diamond Platnumz bongeye guhurira mu gihugu cya Tanzania ndetse kuwa Gatandatu barebanye umukino wo muri shampiyona y’iki gihugu aho Simba SC bafana yari yahuye na Yanga Africans.


Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Zari The Boss uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yazanye abana babiri yabyaranye na Diamond ngo basure se ndetse uyu muhanzi ukomeye muri Afurika abakira neza.

Diamond yatembereje aba bana inzu y’akataraboneka yubatse ndetse amafoto amaze iminsi asohoka yagaragaje ko bari mu bihe byiza.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, aba bose bagiye kureba umukino wa Simba SC umuhanzi Diamond afana bambaye umwambaro w’umutuku wayo gusa ntibatahanye intsinzi.

Uyu mukino warangiye ari 1-1, igitego cya Yanga cyatsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti ku munota wa 31 ku ikosa Onyango yari akoreye kuri Kisinda. Joash Onyango yaje kwishyura iki gitego n’umutwe ku munota wa 85 ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Diamond yakundanye na Zari baza kubana badasezeranye ari nabwo babyaranye abana babiri barimo uwitwa Tiffah na Dylan.Baje gutandukana nabi muri 2018.

Ku rundi ruhande umuhanzi Harmonize ufana ikipe ya Yanga wasusukurkije abantu kuri Siku ya Wananchi,yaje gushyigikira ikipe ye.








Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwashyize rwegukana umudali wa Zahabu muri shampiyona nyafurika yo...

Muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri,uyu munsi hakinwe gusiganwa...
5 March 2021 Yasuwe: 3750 0

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu atinya ko umwana we yazakora

Kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi, Cristiano Ronaldo yabwiye inshuti ye...
5 March 2021 Yasuwe: 4796 0

Yishe ababyeyi be bombi na mushiki we abahoye kumuhatiriza kujya ku...

Umwana w’imyaka 17 witwa Vadim Gorbunov ukomoka mu Burusiya yishe ababyeyi...
4 March 2021 Yasuwe: 3625 0

N’Golo Kante yavuze umutoza yakunze muri Chelsea n’impamvu yanze gukinira...

Umufaransa N’golo Kante yatangaje ko yanze kwerekeza mu ikipe PSG ubwo...
4 March 2021 Yasuwe: 4069 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United bagaragaye bari gutukana kubera umusaruro...

Mu ijoro ryakeye,Manchester United yongeye kunganya 0-0 muri shampiyona na...
4 March 2021 Yasuwe: 4568 0

Ivan Minnaert yashimiye Rayon Sports nyuma yo kumwishyura amafaranga ye...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura Ivan Minnaert umwenda w’amafaranga...
3 March 2021 Yasuwe: 4192 1