skol
fortebet

Zidane ashobora gufata umwanzuro ukomeye kubera Paul Pogba

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bikomeye i Burayi biratangaza ko umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,ashobora kwegura ku kazi mu minsi iri imbere igihe cyose perezida w’ikipe Florentino Perez azaba ananiwe gusinyisha umukinnyi Paul Pogba wa Manchester United.

Sponsored Ad

Zidane wagarutse mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwizezwa ko azagurirwa abakinnyi bose azifuza,yasabye ikipe kugura Pogba ariko Manchester united akinira isaba akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo imurekure,Perez yanga kuyatanga avuga ko ari menshi.

Nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje,Zidane afite agahinda kenshi kubera ko ikipe yananiwe kugura Pogba ariyo mpamvu mu minsi mike iri imbere ashobora gutungurana akongera kwegura.

Umunyamakuru w’imikino ukomeye muri Espagne witwa Diego Torres yabwiye The Independent ati “Kudasinyisha Pogba bishobora gutuma Zidane yegura.Yari yarasezeranyije Pogba ko azamuzana I Madrid ariko ntibyakunze.Ibi byatumye kwizerana hagati ya Zidane na Perez bigabanuka.”

Zidane yaguriwe abakinnyi benshi yasabye barimo Eden Hazard na Luka Jovic aho ikipe yatanze akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amapawundi muri iyi mpeshyi.

Mu mwaka ushize nibwo Zidane yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ya 3 kubera ahanini kwimwa ijambo mu kugura abakinnyi.

Zidane yasabye ko Gareth Bale agurishwa ariko Perez arabyanga ibintu byamubabaje cyane.


Zidane ashobora kwegura mu minsi iri imbere Real Madrid nitagura Pogba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa