skol
fortebet

Zidane yibasiye Chelsea anatangaza ko agiye kwirukana Gareth Bale muri Real Madrid

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane, yatangaje ko mu masaha make ari imbere Gareth Bale araba atakiri umukinnyi wayo ndetse yemeza ko iyi kipe abereye umutoza ariyo kipe yazamura urwego rwa Eden Hazard.

Sponsored Ad

Ubwo yabazwaga impamvu Gareth Bale atakinnye mu mukino wa ICC ikipe ya Real Madrid yatsinzwemo na Bayern Munich ibitego 3-1,Zidane yavuze ko yamwimye umwanya kubera ko ikipe iri gushaka uburyo yamurekura agashaka ahandi yajya gukina.

Yagize ati “Ntabwo nigeze muha amahirwe kubera ko ntekereza ko ikie iri kwiga uburyo yamurekura.Bale ntabwo yakinnye kubera ko ari hafi kugenda.Agiye ku munsi w’ejo byaba ari byiza no ku ruhande rwe.Twizeye ko azagenda vuba kuko byaba ari byiza kuri buri wese.Turacyari gushaka uko yakwerekeza mu yindi kipe.Ndi umutoza kandi ninjye wafashe umwanzuro.”

Zidane yabwiye Gareth Bale ko atari mu bakinnyi azakoresha mu mwaka w’imikino utaha ndetse mu ijoro ryakeye yakoresheje abakinnyi 22 bakina na Bayern Munich ariko asaba uyu munya Wales kurebera umupira muri stade.

Uretse Bale,Zidane yavuze amagambo atashimishije benshi ko Real Madrid ariyo kipe yazamurira Eden Hazard urwego birakaza abafana ba Chelsea FC bamugize igihangange.

Yagize ati “Ndishimye kuba dufite umukinnyi nka Eden kuko afite ubuhanga budasanzwe.Atsinda ibitego ndetse akora ikinyuranyo.Eden yari akeneye ikipe nka Real Madrid kugira ngo azamure urwego rwe.

Iyi kipe ifite umwihariko kandi mwese murabizi.Nageze muri Real Madrid mfite imyaka 29 kandi nitwaye neza.Eden ameze nkanjye,afite imyaka 28 kandi tuzamufasha kugaragaza impano ye.”



Zidane yavuze ko mu masaha make Bale araba atakibarizwa muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa