skol
Kigali
startimes

Zinedine Zidane yahaye abanyamakuru igisubizo gitangaje nyuma yo gutsindwa na Alaves

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 November 2020 Yasuwe: 6504

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,utari kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino,yabwiye abanyamakuru ko atabonera ibisobanuro impamvu ikipe ye iri kwitwara nabi muri shampiyona ya La LIGA.


Real Madrid yaraye atsinzwe ibitego 2-1 na Deportivo Alaves mu mukino yari yayakiriye ku kibuga Alfred di Stefano bituma ikomeza gutera umugongo igikombe cya shampiyona.

Ibitego bya Alaves byatsinzwe na Lucas Perez penalty kuri penaliti na Joselu mu gihe icya Real Madrid cyatsinzwe na Casemiro mu minota ya nyuma y’umukino.

Iyi ni inshuro ya 3 iyi kipe ya Real Madrid itsinzwe muri shampiyona ariko umutoza Zidane yabwiye abanyamakuru ko ibihe bibi ikipe irimo atabibonera ubusobanuro.

Yagize ati “Nta bisobanuro mfitiye uko turi kwitwara.Iri joro twagize ibihe byiza n’ibibi.Ubwo batsindaga igitego hashize iminota 3 gusa,ibintu byahise bibi cyane.

Ku mukino wa Milan twakinnye neza ariko uyu munsi byanze.Ntabwo nabibonera ibisobanuro.Icyo twakora n’ugukomeza gukora cyane,tukareka abakinnyi bagakira neza ndetse tugahindura ibijyanye no guhozaho.”

Madrid iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona ariko amakipe ari imbere ayirusha amanota menshi. Real Sociedad na Atletico Madrid nizo za mbere.FC Barcelona nayo ikomeye muri Espagne iri ku mwanya wa 14.

Real Madrid igiye guhura na Shakhtar Donetsk muri Champions League mu cyumweru gitaha hanyuma izakine na Sevilla muri La Liga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batunguye isi yose kubera akayabo banze...

Abakinnyi ba mbere ku isi mu myaka irenga 10 ishize aribo Cristiano Ronaldo...
23 January 2021 Yasuwe: 5402 0

Mashami Vincent yahishuye icyo agiye gukora kugira ngo azatsinde Togo...

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yavuze ko nyuma yo...
23 January 2021 Yasuwe: 5357 0

Umunyamideli w’uburanga wakundanye na Rutahizamu wanyuze muri Chelsea...

Umunyamideli witwa Manuela Ferrera yahishuye umubano we na rutahizamu...
23 January 2021 Yasuwe: 5446 0

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Macedonia

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi,Rwatubyaye Abdul,wakinaga muri Amerika mu...
23 January 2021 Yasuwe: 3775 0

Togo yagaragaje ko ari ikipe ikanganye mu itsinda ihuriyemo n’u...

Ikipe ya Togo iri mu itsinda C rya CHAN 2020 hamwe n’u Rwanda,Uganda na...
23 January 2021 Yasuwe: 4046 0

Amavubi yakuye inota ry’ingenzi cyane ku gihugu cya Maroc muri CHAN...

Ikipe y’igihugu “Amavubi”iri mu mikino ya CHAN 2020 yanganyije na Maroc 0-0...
22 January 2021 Yasuwe: 4526 0