Zinedine Zidane yakoze agashya nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Shakhtar Donetsk
Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020
Umutoza Zinedine Zidane utamerewe neza muri iyi minsi kubera ukuntu ari gutsindwa umusubirizo yaraye akereje abanyamakuru isaha yose nyuma yo gutsindirwa mu rugo ibitego 3-2 mu mukino ufungura wa UEFA Champions League 2020/2021.
Uyu mutoza waherukaga gutsindwa na Cadiz muri La Liga,yatsinzwe mu buryo bugayitse na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine ibitego 3-2 bituma akererwa ikiganiro n’abanyamakuru aho yakererewe isaha yose.
Ubwo yageraga imbere y’abanyamakuru,yababwiye ko ikipe ye nta cyizere ifite ariyo mpamvu igice cya mbere yatsinzwe ibitego 3-0 ariko umukino wose igatsindwa ibitego 3-2.
Yagize ati “Twabuze icyizere cyo gutangira umukino turi hejuru.Mu gice cya mbere sinabonye ikipe nashakaga kandi iryo n’ikosa ryanjye.
Real Madrid igomba gusura Barcelona kuwa Gatandatu muri La Liga ariko izakina uyu mukino itameze neza nyuma yo gutsindwa kabiri yikurikiranya gusa Zidane yasezeranyije gushaka igisubizo.
Yagize ati “Ngomba gushaka ibisubizo byatuma twongera gukomera tukagaruka mu bihe by’intsinzi.
Luka Modric yunganiye Zidane ati “Ntabwo turi ku rwego rw’iri rushanwa.Umutoza yatubwiye ko tugomba gusatira cyane biruseho.Tugomba kuzamura urwego.Dukeneye kunga ubumwe.Umukino ukurikira uje vuba kandi tugomba gukina neza.Turabura icyizere.”
Abajijwe niba Real Madrid yananiwe gukora ibyo Zidane yababwiye,Modric yagize ati “Dusa n’ababuze byose ariko icyizere nicyo kintu cy’ingenzi.”
Uko imikino ya UEFA Champions League yagenze kuri uyu wa Gatatu:
Itsinda A
RB Salzburg 2-2 Lokomotiv Moscow
Bayern Munich 4-0 Atlético Madrid
Itsinda B
Real Madrid 2-3 Shakhtar Donetsk
Internazionale 2-2 Borussia Monchengladbach
Itsinda C
Manchester City 3-1 FC Porto
Olympiacos 1-0 Marseille
Itsinda D
Ajax 0-1 Liverpool
FC Midtjylland 0-4 Atalanta
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *