skol
Kigali
startimes

Zinedine Zidane yateye benshi ubwoba kubera ibyo yatangaje ku hazaza he muri Real Madrid

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 9060

Umutoza wa Real Madrid ,Zinedine yakuye benshi umutima ubwo yavugaga ko atazi neza niba azakomeza kuba umutoza w’iyi kipe y’ubukombe kuko ngo mu mupira w’amaguru ibintu bihinduka buri munsi.


Zidane uherutse gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne ,yavuze ko atazi neza ahazaza he mu ikipe ya Real Madrid nubwo afite amasezerano azamugeza muri 2022.

Mu mwaka umwe gusa agarutse mu ikipe ya Real Madrid,yatwaye ibikombe 2 birimo Supercopa de Espana na La Liga ndetse ari kwitegura cyane umukino wa 1/16 cya UEFA Champions League n’ubwo yatsindiwe mu rugo 2-1.

Nyuma yo gutwara La LIGA kuwa Kane atsinze Villareal 2-1,Zidane yabajijwe niba azaguma muri Real Madrid mu mwaka w’imikino utaha avuga ko nawe atabizi neza.

Yagize ati “Nta n’umwe uzi ibizaba ahazaza.Ntabwo njya mvuga ku mwaka w’imikino utaha cyangwa mu mwaka utaha.Mfite amasezerano kandi ndishimye.Ntawe uzi ibizaba mu hazaza.

Ibintu bihora bihinduka mu isi y’umupira w’amaguru kandi nta gitekerezo nzi cy’ahazaza.”

Zidane yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukina neza umukino wa nyuma w’umwaka w’imikino wa 2019/2020 muri shamiyona ya La Liga.

Yagize ati “Tugomba kugira akanyabugabo.N’umukino wa shampiyona.Iyo twambaye umwenda wa Real Madrid tuba tugomba gutsinda.”

Nyuma y’iminsi 3 atwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya muri 2018,Zidane yatunguranye avuga ko asezeye muri Real Madrid ariyo mpamvu n’ubu abanyamakuru bamubajije niba adashobora gutungura.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mvukiyehe Juvenal yeretse abafana ba Kiyovu Sports Bisi nziza yaguriye...

Bisi Mvukiyehe Juvenal yaguriye ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaye I...
26 September 2020 Yasuwe: 1583 0

Umutoza wa Rayon sports yasabye komite kumugurira abakinnyi 3...

Umutoza wa Rayon Sports,Guy Bukasa,yasabye komite y’agateganyo ya Rayon...
26 September 2020 Yasuwe: 1955 0

Jurgen Klopp yatangaje umwihariko Arteta yazanye muri Arsenal watumye...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko umutoza wa Arsenal,Mikel...
25 September 2020 Yasuwe: 2588 0

Ibaruwa ya RGB yahaye ibyishimo abashyigikiye ko Mvukiyehe Juvenal ayobora...

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere [RGB] rwagiriye inama Kiyovu Sports ko...
25 September 2020 Yasuwe: 2929 0

Messi yibasiye bikomeye abayobozi ba FC Barcelona mu butumwa yatanze...

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi yasezeye kuri mugenzi we bakinanaga...
25 September 2020 Yasuwe: 3093 0

Aubameyang yahishuye impamvu ikomeye yatumye yanga kujya FC Barcelona...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang...
25 September 2020 Yasuwe: 1614 0