skol
Kigali
startimes

Zinedine Zidane yavuze ku kibazo cya Benzema na Vinicius cyatumye benshi bacika ururondogoro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2020 Yasuwe: 5296

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko ikibazo cya Karim Benzema na mugenzi we bakinana,Vinicius Jr cyamaze gukemuka ndetse bombi baganiriye nyuma y’aho ibinyamakuru byari byaciye igikuba.


Rutahizamu Karim Benzema yagaragaye abuza myugariro Ferland Mendy kudahereza umupira Vinicius Jr bakinana kubera ukuntu yapfushaga ubusa imipira yose yahabwaga ku mukino wa Champions League baheruka kunganyamo ibitego 2-2 na Borussia Monchengladbach.

Benzema yabwiye Mendy ati “Ntiwongere kumuhereza umupira muvandimwe….Ahanganye natwe.”

Umutoza Zidane wahuye n’itangazamakuru avuga ku mukino wa Real Madrid na Huesca,yavuze ko aba bombi bamaze gukemura iki kibazo bari bafitanye.

Yagize ati “Ndatekereza ko mwese mwabonye imikino myinshi,biriya ni bimwe mu tuntu duto dukunze kubaho ku bakinnyi bakinana mu kibuga.

Ibyabaye byarabaye kandi byararangiye.Biriya n’ibintu bisanzwe bibaho mu mupira.Iyo uri gukina umukino urimo guhangana cyane,ushobora kubwira umuntu ikintu kidakwiriye.

Zidane yakomeje agira ati “Habaye ibiganiro hagati yabo,ubu byararangiye.Twagiye mu bindi.Ndabizi ko byatumye benshi bacika ururondogoro.Biriya bigaragaza guhangana kuba kuri mu ikipe.”

Ikinyamakuu Marca nacyo kibogamira cyane kuri Real Madrid cyatangaje ko aba bakinnyi bombi biyunze nyuma y’aho Benzema yegereye uyu rutahizamu ukiri muto w’umunya Brazil amusaba imbabazi.

Real Madrid yatangiye nabi muri UEFA Champions League y’uyu mwaka,kuko ifite inota rimwe mu mikino 2 imaze gukina,irimo uwo yatsindiwe mu rugo na Shakhtar Donetsk ibitego 3-2.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United yahagaritse umuvuduko wa City,Liverpool ikomeza kujya...

Ikipe ya Manchester United yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo...
7 March 2021 Yasuwe: 3610 0

Amavubi yamaze kwerekeza I Nyamata mu myiteguro yo gushaka itike ya CAN...

Nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent ahamagaye abakinnyi 31 bagomba gufasha...
7 March 2021 Yasuwe: 3195 0

Lionel Messi yatoye Perezida wa FC Barcelona ku nshuro ye ya...

Benshi baracyibaza icyihishe inyuma yo kuba umunyabigwi akaba na kapiteni...
7 March 2021 Yasuwe: 4404 0

Igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwaye mu 1998 cyabonetse i...

Ni kenshi abafana ba Rayon Sports bakunda guhiga ubutwari aba APR FC ko...
7 March 2021 Yasuwe: 4778 0

Paris Saint-Germain yiyemeje gushora akayabo mu kugura umukinnyi wa...

Ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa yiyemeje kujya ku isoko muri iyi...
7 March 2021 Yasuwe: 4064 0

Mikel Arteta yavuze kuri Xhaka ukomeje gukora amakosa ashyira mu mazi abira...

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be Granit Xhaka na Bernd Leno bakina mu...
7 March 2021 Yasuwe: 3705 0