skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yashimishijwe bidasanzwe n’uburyo mu gihugu cye bahaye agaciro ibikorwa yabakoreye nk’umukinnyi bakamwubakira ikibumbano[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Zlatan ibrahimovic yubakiwe ikibumbano iwabo muri Sweden ikintu cyerekana ukuzirikana no guha agaciro ibikorwa yakoreye mu Gihugu cye nk’umukinnyi.

Sponsored Ad

Ikibumbano cy’uwahoze akina nk’umwataka mu makipe atandukanye nka AFC Ajax, Juventus F.C, Inter Milan, F.C. Barcelona, Paris Saint-Germain, Manchester United, and L.A. Galaxy Zlatan Ibrahimovic cyamaze kubakwa aho uyu mukinyi avuka mu mujyi w’iwabo mu gihugu cya suwede(sweden).

Iki kibumbano gikozwe muri bronze cyubatswe bigizwemo uruhare n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya suwede cyikaba cyareretswe imbaga yabafana benshi inyuma y’ikibuga cy’umupira y’ikipe ya Malmo.

Mu magambo yavuzwe na zlatan ibrahimovic herekanwa iki cyibumbano , zlatan yavuze ko nta mpamvu yo kwibaza aho umuntu yaturutse,aho ari ubu ngubu , ko ntakibazo cyo kuba haricyo ugaragara nkacyo ko kiriya kibumbano yubakiwe cyerekaba ko buri kintu kimwe cyose gishoboka.

Ku myaka miirongo itatu n’umunani rutahizamu zlatan ibrahimovic yatsindiye ikipe ye y’igihugu ya suwede ibitego 62 mu mikino 116 yayikiniye hagati y’umwaka wa 2001 na 2016. Iki kibumbano cyikaba ari ikibumbano kirekire nkuko bigaragara ku mafoto ndetse cyikaba gifite uburemere bwinshi aho gipima ibiro magana tanu ( 500kg).

Zlatan ibrahimovic yatangiye umwuga we wo gukina umupira mu ikipe ya Malmo mbere yuko yerekeza muri Ajax , juventus ,inter milan , Barcelona ,Ac milan ,Paris Germain na Manchester united aho yavuye yerekeza muri united states muri 2018.

Zlatan ibrahimovic iki kibumbano yubakiwe agaragarizwa icyubahiro mu gihugu cye siwe mukinnyi wa mbere ubikorewe kuko nk’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza David Beckham , umwaka wa juventus christano Ronaldo , ndetse na Mohamed salah umunyejiputa ukinira ikipe ya Liverpool nabo bakorewe ibibumbano(statues).

Hari amakuru avuga ko uyu zlatan ibrahimovic mubufaransa mu nzu ndangamurage yitwa Grevin wax naho harimo ikibumbano cye.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko abantu bagira statues zabo.Na kera amafoto Atari yabaho,babumbaga umuntu agasa na statue ye.Urugero ni statue ya Socrates,Platon,Alexander the Great,etc...Icyo Imana itubuza,ni ugukoresha ibibumbano cyangwa ibibazanyo tugamije kubikoresha mu masengesho.Bisome muli Kuva/Exodus 20:4.Burya n’amashapule ni ibibumbano.Bible itubuza kubitunga aho ariho hose.Haba mu nsengero,mu mazu,mu modoka,etc...Imana ivuga ko ababikora n’ababitunga izabarimburana nabyo ku munsi wa nyuma.Muli Yohana 4:24,havuga ko Imana ari umwuka kandi ko abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka.Nukuvuga kuyisenga nta kintu tureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa