skol
fortebet

Zlatko Krmpotic utoza APR yafashe indege yerekeza iwabo muri Serbia

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa APR FC,Zlatko Krmpotic,wari wanzwe cyane na bamwe mu bakinnyi n’abafana b’iyi kipe ye,yagaragaye afite igikapu we n’umugore we berekeje ku kibuga cy’indege aho bivugwa ko yamaze gutandukana na APR FC.

Sponsored Ad

Zlatko wageze muri APR FC agatezamo umwuka mubi watumye itakaza igikombe cya shampiyona,biravugwa ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo batandukane ariyo mpamvu nyuma yo kwishyurwa amafaranga bari bamusigayemo yahise yifatira indege yisubirira iwabo.

Zlatko wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo yageraga mu ikipe ya APR FC muri Gashyantare uyu mwaka,ntiyahaye abafana b’iyi kipe umusaruro bari bamwitezeho kuko yahise ashwana na bamwe mu bakinnyi biteza umwuka mubi watumye amanota 14 barushaga Rayon Sports muri shampiyona iyakuramo,ibatwara igikombe.

APR FC iri kwitegura imikino ya CECAFA, imaze iminsi ikoreshwa imyitozo na Jimmy Mulisa wungirije cyane ko uyu mutoza mukuru ngo yirukanwe kera ariko bigirwa ibanga.

Andi makuru agera ku Umuryango ni uko uyu munya-Serbia yabwiye ubuyobozi ko atashobora kwegukana igikombe mu gihe cyose yaba agikorana n’abatoza nka Mulisa Jimmy umwungirije ndetse na Mugisha Ibrahim utoza abanyezamu b’iyi kipe,asaba ko babirukana ubuyobozi burabyanga niko gusaba ko batandukana mu bwumvikane.

Biravugwa ko Zlatko yumvikanye ye na APR FC basesa amasezerano bari bafitanye yagombaga kuzarangirana na Mutarama 2020,ahabwa amafaranga imishahara yari isigaye cyane ko yahabwaga umushahara w’ibihumbi umunani by’amadolari ya Amerika ku kwezi.


Zlatko yasubiye iwabo muri Serbia

Ibitekerezo

  • Rwose munyamakuru wanditse iyinkuru ube wayigazeho kuko uriyamutoza yaraduhemukiye cyane ntitumwifuza abaye ari ibihuha tukongera kumubona mu ikipe yacu twababara cyane nagende rwose ashakire ahandi umwuka mubi yazanye nawutware ahandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa