skol
fortebet

Abakinnyi ba AS Kigali barwariye i Nyagatare indwara y’amayobera

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya As Kigali bari mu bitaro abandi bari gutaka indwara zidasanzwe mbere y’umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Sunrise i Nyagatare.

Sponsored Ad

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko iyi kipe ya As Kigali yerekeje mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe aho baje gucumbika muri MBTC Hotel nta numwe ufite ikibazo icyo ari cyo cyose.

Aha ariko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo bamwe batangiye gutaka indwara zitandukanye, byatumye Abdoulkarim Hakizimana na Leon Kayiranga bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe abandi barimo gutaka indwara zitandukanye.

Ubwo twavuganaga na Team Manager w’iyi kipe Innocent Bayingana, yaduhamirije ko koko abakinnyi bayo barwaye ndetse byabatunguye uko bafashwe.

Ati: “Ni byo abakinnyi barwaye ubu Abdoul tumaze kumushakira imbangukiragutabara aho agiye kuza kwivuriza i Kigali. Leon na we avuye kwa muganga bamusanzemo Malaria gusa twavuye i Kigali ari muzima. Hari n’abandi bakinnyi batameze neza.”

As Kigali igiye gukina mukanya saa 15h00 na Sunrise, amakuru avuga ko ibi bibazo abakinnyi batangiye kubigaragaza ubwo bari bavuye gukora imyitozo ku kibuga bari buze gukiniraho none. Aha abandi barimo Nyarugabo Moise wanakinnye muri iyi kipe na Ssekisambu uri kubabara umugongo n’ubugabo na bo ntabwo bari bugaragare kuri uyu mukino.

Sunrise iza ku mwanya 13 wa n’amanota 26 aho irusha amanota ane gusa ikipe ya Etoile de l’Est iza ku mwanya wa nyuma.

Kugeza ubu umwe mu bari kumwe n’iyi kipe atangaza ko kubwabo bumva ibi biri kubabaho bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi batererejwe n’iyi kipe y’ i Nyagatare, gusa kugeza aka kanya nta gihamya cy’aho iki cyorezo kidasanzwe cyaba cyaturutse.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa