skol
fortebet

APR FC iguye miswi na Police ihita ifata umwanya wa mbere

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yari yakomeje, Police yari yakiriye APR maze umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Bitumye APR ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 24, mu gihe Rayon Sports ya kabiri igifite umukino w’umunsi wa 10.
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi asatirana ariko akagenda ahusha husha ibitego, maze ahagana ku munota wa 25 ku ikosa ryakozwe n’umuzamu wa Police Nzarora Marcel ryo gufata n’intoki (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yari yakomeje, Police yari yakiriye APR maze umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Bitumye APR ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 24, mu gihe Rayon Sports ya kabiri igifite umukino w’umunsi wa 10.

Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi asatirana ariko akagenda ahusha husha ibitego, maze ahagana ku munota wa 25 ku ikosa ryakozwe n’umuzamu wa Police Nzarora Marcel ryo gufata n’intoki umupira yari ahawe na mugenzi we bahise batanga kufura maze Muhadjiri ajinjiza neza cyane, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Police FC isatira cyane ku munota wa 46 Usengimana Danny ahita abonera Police igitego cyo kwishyura. Amakipe yakomeje gusatirana ku munota wa 62 ku ikosa Rugwiro yakoreye Mico Justin batanze kufura maze Muvandimwe JMV ayiterekamo neza biba bibaye 2-1.

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ku munota wa 86 ku ishoti Nshuti Innocent yarateye,myugariro wa Police ariwe Hussein yatsindiye APR igitego cyo kwishyura, ni nako umukino waje kurangira ari 2-2.

Kunganya kwa Police na APR FC bihaye APR kurara ku mwanya wa mbere n’amanota 24, igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 23 ariko igifite umukino w’umunsi wa 10.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Police FC: Nzarora Marcel, Twagizimana Fabrice, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Uwihoreye J. Paul, Ngendahimana Eric,Ndayishimiye Dominique, Nzeyimana Marifa, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin na Danny Usengimana.

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve, Omar Ngandu, Bizimana Djihadi, Benedata Jamvier, Mwiseneza Djamal, Issa Bigirimana, Sinamana Patrick na Hakizimana Muhadjiri.

Indi mikino yabaye

Bugesera FC 2-0 Mukura
Etincelles FC 1-1 Espoir FC
Amagaju FC 4-0 Gicumbi FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa