skol
fortebet

APR FC yakoze umuhango wo gusezera ku mutoza wayo Zrane uheruka gupfa

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa APR FC uri gusezera bwa nyuma kuri Dr Adel Zrane wari Umutoza wongera imbaraga muri iyi kipe wasanzwe iwe yapfuye kuwa 02 Mata 2024.

Sponsored Ad

Ubuyobozi ndetse n’abakinnyi babanje kugera ku kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu mu Butabera (Rwanda Forensic Institute) gufata umubiri wa nyakwigendera Coach Adel

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 05 Mata 2024,witabiriwe n’abayobozi ba APR FC barangajwe imbere na Chairman Col Richard Karasira, abatoza, abakinnyi bamwe mu bahagarariye abafana n’abo mu muryango wa Nyakwigendera babashije kuza i Kigali.

Inkuru y’urupfu rwa Dr Adel Zrane yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kabiri w’iki yumweru. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yaguye iwe mu rugo.

Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yababajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr Adel Zrane.

Dr Adel Zrane yageze mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe na APR FC, yagombaga kurangira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu Munya-Tunisia w’imyaka 40 yari afite izina rikomeye mu butoza. Yinjiye muri APR FC asimbuye Jamel Eddine Neffati, na we wari wasigaranye inshingano z’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi nyuma y’igenda ry’Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Dr Adel yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Simba SC yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordanie, AL-AIN Saudi Football Club n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritanie.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa